IMYIGARAGAMBYO SIMUSIGA: IMPUNZI DUKORE IKI?
- Venant NKURUNZIZA
- Jan 19, 2015
- 4 min read

Uyu mwaka wa 2015 watangiranye n'urujijo rukomeye kubanyarwanda b'ingeri zose, cyane cyane bibaza icyakorwa kugirango amahoro agaruke mu Rwanda no mukarere kose k'Ibiyaga bigari. Nkuko bigaragara hari abamaze gucika intege burundu bemeza ko iyi nzira itakiri iyo kujya mu Rwanda ahubwo yabaye iyo kujya mwijuru! Nyamara hari n'abandi bamaze kwizera ko burya nta kidashoboka munsi y'ijuru.
Impanvu z'uru ruvangitirante rw'ibitekerezo ni nyinshi ku banyarwanda b'ingeri zose, ariko zimwe murizo reka tuzigarukeho:
Impanvu ya mbere ni ukuba FDLR imaze kurenza ibyumweru bibiri birenga kuri ntarengwa yari yahawe. None aho impunzi zibaza ikigomba gukurikiraho, Kagame Paul n'Agatsiko kakimushyigikiye bari kwibaza niba ahari bataribeshye kw'iturufu.
Abanyarwanda b'imbere mu gihugu baribaza niba Agatsiko Kavugaga rikijyana guhera 1994 arinako kari gukina uyu mukino w'ubuswa byabayobeye!
Impunzi muri rusange ziribaza ikigomba gukorwa kugirango ibintu bisobanuke maze zerekeze ku butaka bwa kavukire. Ariko ikizere kiracyari gicye.
Abarideli banyuranye ntibasinzira ngo barebe ko bahindura ibintu, bagatabara abari kungoyi maze uyu mwaka ukaba waba imperuka y'ubutegetsi bw'Agatsiko ka FPR kayogoje ibintu mu karere k'Ibiyaga bigali. Arikose urwo rugamba bariho aho turarukurikira? Tuzise ahubwo ikiguzi cyarwo? Ongera ubitekerezeho.
Umuntu ntiyabura kwibaza koko icyakorwa ngo duhangure aba bicanyi bo muri FPR bashinze amajosi bavunira ibiti mu matwi banga kunva abanyarwanda imyaka dore irenze 20. Dukwiye guharanira ko umunyagitugu Kagame Paul n'Agatsiko ayoboye bavanwa kubutegetsi kuko nta gishya bagitekereza nta n'icyo tugomba kubategerezaho rero.
Wowe usoma rero unkundire wibaze kandi wisubize umusanzu n'uruhare witeguye gutanga muri iyi nzira igana mu Rwanda cyangwa mw'ijuru!
Reka dufatanye maze tubyunve kimwe. Hari ibikorwa byinshi ariko hari ibyihutirwa. Icyo mbasabye twunve ko ntawe bitareba. Nimubyunva mucyo uru rugamba rurarangirana n'uyu mwaka cyangwase nirutinda ntirurenza 2017. Ubundi iyi niyo ntarengwa ya Paul Kagame nawe arabizi uretse gusaza imigeri. Turabigarukaho.
HAKORWE IKI?
A. IGIKORWA CYIHUTIRWA CYANE: Imyigaragambyo simusiga.

Iki gitecyerezo cyatanzwe mu itangazo ry'imyanzuro y'inama y'abayobozi b’amashyaka ya opozisiyo nyarwanda yahuriye Bastille mu Bufaransa.
Muri iryo tangazo baragira bati: Duhamagariye Abanyarwanda bose barambiwe gukomeza kuba impunzi kuzitabira Imyigaragambyo y'IMPURUZA izaba igamije gusaba Umuryango w’abibumbye guhatira Paul Kagame gufungura urubuga rwa politiki kugira ngo impunzi zitahe mu mahoro. Iyo myigaragambyo izabera i Paris (France), Canbera (Australia), Washington DC (USA), Ottawa (Canada), Maputo (Mozambique), Lilongwe (Malawi), Brazzaville(Congo),Lusaka(Zambia),Bujumbura(Burundi) n’i Kampala(Uganda) kandi ikorerwe hafi ya Ambassade z’u Rwanda. Iyi myigaragambyo tuzayikora ku wa kane taliki ya 29/1/2015 . Izatangira saa munani (14h) z’amanywa. Ushobora kwisomera iryo tangazo kuri:
http://www.leprophete.fr/news.php?id=657#.VLyMmHs0Lg0
Ntekereza ari aha buri munyarwanda, byumwihariko aha buri mpunzi kunva inyungu ihita igaragara muri iki gikorwa cy'iyi myigaragambyo.
Itariki 29/01, ni mugihe isi yose ihanze amaso ibikorwa byo guhohotera impunzi z'Abahutu zahungiye mu gihugu cya DRC. Imyigaragambyo rero ubwayo ifite impanvu yunvikana niba nyuma yimyaka 20 duhunze ubuyegetsi bw'umugome dukomeje guhohoterwa kugeza aho kuraswaho.
Imyigaragambyo rero ishobora gutuma isiyose: Ibihugu by'ibihangange, ibifite ijambo rifatika mu kanama gashinzwe umutekano ka UN, Ibihugu bituranyi, byose byongera kwibuka no gusubiza inyuma amateka y'akarengane k'ubwoko bw'Abahutu mu Rwanda no hanze yarwo.
Muri iyo myanzuro usanga, abayobozi b'amashyaka bagaragaza ko imyigaragambyo noneho ikwiye cyangwa igombwa no kubera muri Afurika. Iki ni ikintu gikomeye kuko birashoboka ko Kagame atakurwaho n'urusasu ariko Rubanda yo ntazayicika. Twitabiriye iki gikorwa, ubwabyo byakwereka Kagame ko ntaho ahagaze ko aho bucyera tumusangayo. Ikindi kandi muri Politiki habaho kwigira kubyo wabonye ahandi kandi bishoboka. Abanyarwanda barimbere mugihugu bakeneye kumenya rero niba imyigaragambyo yamagana Agatsiko burya yashoboka. Iyi niyo nzira rero yo kubyigisha no kubikangurira abanyarwanda bose. Ikindi kingenzi ni uko ubutaha turamutse twisuganije neza nta ntacyatubuza kuyikorera no mu Rwanda, Kandi birashoboka kuko iyahigaga tuzaba nyine twayitwitse ijanja.
Banyarwanda bingeri zose muzi icyo mwahunze, mpunzi mwese mukomeje ubuzima bwo mu makambi hirya no hino muri Africa: Mozambike, Zambiya, Malawi, DRC, Botswana, Afurika y'Epfo, n'ahandi hose iki nicyo gihe nimwiyegeranye mubwire amahanga ko murambiwe kubaho ubuzima bwanyu bwose muri impunzi kandi mufite aho muturuka.
B. KWISUGANYA TUGATAHA IWACU TWEMYE.
Iki ni igikorwa n'ubundi kireba abakuru b'amashyaka ya opozisiyo nyarwanda. Abakuriye amashyaka ntidukwiye guhera hanze, ngo tuvuze induru ngo inzu irimo irashya nimuzimye maze ngo twe twitaze. Niba abatabajwe mu kuzimya twebwe tugomba kwegera inzu irigushya tukazimya ntakindi kandi ntakundi byagenda. Naho abo dutabaza ntimugire ikibazo bazaza ntakabuza nibamara kwicwa n'ikimwaro. Kandi ingero mwarazibonye haba n'iwacu mu Rwanda.
INZIRA BYAKORWAMO
Ntabwo iki ari igikorwa cy'umuntu kugiticye kandi nta n'ubwo ari munyungu z'umuntu ku giti cye. Niyo mpanvu abiteguye kujya imbere muri uru rugamba twatangiye twakwiye guhurira ahantu tukaganira, tukungurana ibitekerezo aho urugambwa rugeze n'aho duhagaze, tugasangizanya inzitizi twahuye nazo maze tugafata ingamba za nyuma twerekeza iwacu i Rwanda.
Ibi kandi birashoboka. Tubishatse kandi twakwiha igihe ntarengwa cyo kuba twirukanakanye umwicanyi kabombo ugiye kutumaraho urubyaro natwe ataturetse.
Amashyaka yose uko arenga 20 niba koko arwanya ikinyoma, igitugu n'akarengane byimitswe na FPR-Inkotanyi, ngaho koko nabukere maze duhure dufatanye uru rugendo rujya mu Rwanda cyangwa mw'ijuru. Mu ijuru ndahavuga kuko niyo byaba ngombwa ko hari abahasiga ubuzima bagataha iwacu watwese mbona aho urugamba rugeze nabyo twakwiye kubyakira bibaye ngombwa.
Ese nti muravumbura umuti w'urenganya? Ntawundi ni ugutinyuka urenganya mu kamurwanya mu buryo buteguye kandi bwizweho neza nti mu muhe urwaho rwo kubona umwe ukwe undi ukwe. Turamutse tubigenje dutyo twatsinda ntakabuza.
Erega tujye mwibuka wamugani w'umuba w'inkoni. Ndabamwiza ukuri ko Ingabire Victoire ari inkoni ikomeye, Me Bernard Ntaganda ni inkoni, Fautin Twagiramungu ni inkoni, Deogratias Mushayidi ni inkoni, Padiri Thomas n'indi nkoni ikomeye,... nyamara ndababwiza ukuri ko dukomeje gutya izo nkoni zose turebye nabi zavunwa zose kandi tuzicuza imyaka 1000 n'uduhumbi.
Mugusoza ndisabira buri munyarwanda kuba mu mwanya we. Tukamenya icyo dushaka n'icyo tudashaka. Tukamenya umwanzi n'umucunguzi.
Niba bavuze imyigaragambyo tukunva imyigaragambyo itureba nk' abanyarwanda bose banze akarengane gakomeje gukorerwa impunzi hirya no hino kw'isi haba muri Afurika n'ahandi. Ni ukwanga ko impunzi ziraswa aho kurindirwa umutekano ukwiye. Nukwanga kuba abavamahanga kandi dufite urwatubyaye. Ni ukwanga kuba impunzi ubuzima bwacu bwose.
Ni ugusaba ko Ikibazo cy'iwacu i Rwanda no mukarere cyacyemurwa mu mizi yacyo mu mahorono no mu bwunvikane bw'abanyarwanda n'abatuye akarere bose hamwe.
Kandi ngo utazi aho ava ntamenya n'iyo agana!
Venant Nkurunziza
Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe amategeko no gukemura amakimbirane.
Ishema Party.
Comments