IMYAKA 14 YA KAGAME MU KAYUNGURUZO K’IGIHE. Edmond Munyangaju
- Venant NKURUNZIZA
- Jan 10, 2015
- 3 min read

Gislaine UMUHOZA
Umuhanzi Nkurunziza yarihoreye ati “bavuga ko amata aryoha ubuki bukarusha, ariko mu busore hari ikibisumba: kurebana akana ko mu jisho n’umugeni”. Kugeza aha byose biba biryohereye. Gusa uwo muhanzi yasoje agira ati: “iyaba bitaherukwaga na sinamenye!”. N’uwakwitegerezanya ubushishozi iyi myaka 20 ya FPR na 14 ya Kagame ku buyobozi bw’u Rwanda, atungurwa n’uburyo yatangiwe no kurebana akana ko mu ijisho, nyamara ubu bikaba bigenda bigaragara ko izasozwa na sinamenye z’ubwoko bwinshi.
Sinamenye mu moko yose.
Sinamenye ziragenda ziba uruhuri ku nzego zose. Reka dufate ingero mu ntera zinyuranye. Ku banyarwanda muri rusange akana ko mu jisho katangiye za 93 ubwo babwirwaga ko ngo bagiye kubohorwa igitugu demokarasi igasesura. Uko byagenze ibara umupfu. Ubu abatwa bahindutse abasigajwe inyuma n’amateka; abahutu babinduka abajenosideri; abatutsi bahinduka ingaruzwamuheto. Ubishidikanya azabaze ba padiri Edouard Ntuliye n’abandi nka bo ibihumbi baciriwe burundu y’akato, ababarega ari na bo batangabuhamya; ujijinganya azahere kuri ba Assiel Kabera agere kwa ba Kagwa Rwisereka bakubiswe na cya kindi Kagame yavuze ko ngo kigukubita nturabukwe. Turetse abatashye, azegere ba Kizito Mihigo n’abandi barokotse jenoside ubu basigaranye amahitamo atatu: gukoma amashyi, gufungwa burundu cyangwa ukoherezwa mu kiyaga cya Rweru.
Sinamenye nkuru kurusha izindi.
Mu byiciro binyuranye ingoma ya FPR-Kagame izasigira umurage wa sinamenye, hari kimwe kibabaje kurusha ibindi. Ni igice cy’abantu bitangiye kubaka FPR, bakayigira uko iri ubu, nyamara byose bikarangizwa na sinamenye. Urutonde aha ntawarurangiza. Uhereye kuri ba Rwigema, Kayitare, Bunyenyezi… Kagame yavanye mu nzira ngo be kumutera icyugazi, ugaca kuri ba Ruzibiza na ba Karegeya ukageza kuri ba Kayumba na Sankara bamaze kurusimbuka kenshi muri Afurika y’Epfo, urutonde ntirwakwirwa ku mpapuro. Ndetse icyagaragaye gitangaje, ni uko FPR mu kurimbura abo yita abayo isya itanzitse. Muti gute? N’ubwo n’abahutu itaboroheye, kuva za Byumba ukagera ku bo yatikirije muri Kongo, ariko abatutsi bo yabigirijeho nkana. Siniriwe ngaruka ku bo yambukiyeho muri jenoside nk’iteme ritaziguye ryo gufata ubutegetsi. Abagogwe yamariye ku rusasu ngo yambike icyasha ubutegetsi bwariho na bo ndabihoreye. Abanyamurenge yamenesheje ngo ikunde yerekane ko mu karere hose umututsi ageramiwe bityo amahanga ayishyigikire nk’igikuta kirinda abatutsi jenoside…abo na bo ntacyo mbavuzeho. Simvuze impunzi z’abanyekongo yagize ingwate mu nkambi zinyuranye kuva mu myaka 20 mu rwego rwo kwerekana ko aho bakomoka nta mutekano, ngo bihe imbaraga ya mitwe y’abarwanyi ivuka nk’indahekana (RCD, CNDP, M23…). Reka nitangire urugero ruto. Ese mwaba mwaribajije icyatumye Mushayidi Deogratias akatirwa burundu naho Victoire agakatirwa umunani?
Kuri FPR, kutayikomera amashyi biratandukanye iyo bikozwe n’ukomoka mu bo yitaga abayo cyangwa bigakorwa n’undi. Icyo ba Rwisereka, Karegeya, Sendashonga n’abandi bazize ni icyo yita gutatira igihango. Ba nyakugorwa barokotse jenoside bo bari mu mazi abira. FPR n’ubwo yabamarishije ikabatura ho igitambo kiyigeza ku butegetsi, ntako itagize ngo bayibonemo umucunguzi (mesiya) na ndamutswabugingo. Ni yo mpamvu ubusanyije gato n’intero yayo nka Kizito asabirwa gufungwa burundu. Ngo aba abaye indashima (ingrat). Naho nka Victoire we iba ivuga iti nta kidasanzwe n’ubundi ntiyari uwacu.
Itsinda rya nyuma.
Ngo ibya nyuma bica amazuru koko. Muri aya marembera ya FPR, hari abandi bantu bagiye kukabona. Ni ba bandi yagabiye, mu moko yose, ikabaha ubutegetsi butagira imipaka, na bo bakabugendamo nk’ubyina mu ntabire. Ubutegetsi butagira rutangira ni nk’indwara itagira umuvuzi (le pouvoir absolu corromp absolument//Power tends to corrupt, and absolute power corrupts absolutely). Birashoboka ko rero batari bake mu bo FPR yakebeye bahawe Vunja bakiyongereraho na Buyaza. Nyamara mu byo baraza kuzira harimo no kuba FPR itangiye igishushanyo gishya mu kwitegura impinduka za 2017. Tuzabigarukaho ubutaha. No mu Rwanda imbere batangiye kubona ko ibyari igaburo byahindutse irogero, nk’uko uyu munyabugeni abigenekereza:

(https://www.facebook.com/photo.php?fbid=10152731863483425&set=a.128973423424.98226.627723424&type=1).
Abatari bake muri bo nka meya wa Rusizi, Nyamasheke, Karongi n’abandi barava ku ntebe binjira mu gihome.
Icyo ibi byose bigaragaza, ni igihugu kiri mu mpatanwa (collapsé). Iyo ubonye uko ibigo nka Onatracom, Ewsa n’ibindi biremberera mu mifuka ya bake ; ukabwirwa ko ubwisungane mu buvuzi butamizwa ikiyiko nk’isupu ; bakubwira ko umushinga wo kuvomerera agace ka Bugesera wizwe kuri miliyoni 430 nyuma bikagaragara ko iyo nyigo itagira epfo na ruguru, ukabwirwa ko urugomero rwa Nyabarongo rumaze gukererwaho imyaka 5 ku gihe cyari giteganyirijwe iyubwakwa ryarwo ; ukabona umwari urangije Kaminuza kandi ngo w’inyambere (miss) ahitamo ururimi ahugukiwe kurusha izindi yarangiza akihanukira ngo « la plobrème que je vais legrer c’est la plobrème des enfants de la mère qui ont mort né)…ubona ko igihugu kigeze aharindimuka.
Kureba aho tugana.
Ngiyo impamvu nifuje ko twarebera hamwe aho igihugu cyacu kigeze byadufasha kumva n’aho kigana. Tuzibanda ku ngingo nkuru nk’ubukungu, uburezi, ubuhinzi, igisirikari. N’uwabona indi ngingo ikwiye kwibandwaho yatanga igitekerezo. Ikizima ni ukungurana inama. Gusa na none, nta bipfira gushira, hari n’ibindi FPR yakoze neza. Birakwiye kubigarukaho. Na byo tuzabigirira umwanya. Dukwiye kurenga wa muco watwokamye wo kwerekana ko abahise nta kindi bakoze uretse amafuti. Na Kagame ajya abyigamba kuri stade atubatse, asohotse mu Rugwiro no mu Kiyovu akesha abamubanjirije. Hakwiye impinduka, ibigawa bikagawa; ibishimwa bigashimwa.
(Biracyaza).
By Edmond Munyangaju.
Leprophete.fr
Comments