TWIBOHORE IKINYOMA CYA FPR-INKOTANYI: BATUTSI, BAHUTU, BATWA NIMWE MUBWIRWA! (igice cya 5)
- Venant NKURUNZIZA
- Jan 7, 2015
- 3 min read
Batutsi, Bahutu tumenye ukuri tuzibukire ikinyoma cy’umwanzi utwibasiye: FPR-Inkotanyi.

Uyu mugabo Appolinaire Inkotanyi zikigera i Gitarama za musanze iwe nuko ziba zimutegetse kuzamura umuhoro ngo zimufotore, none dore ifotoye yakwiriye hose mu nzibutso za "genocide" ngo aha dore umwicanyi ruharwa.
Ubwicanyi bwabaye mu Rwanda si « gencodide y’abanyarwanda »
Mugice cya mbere cy’izi nyandiko twagaragaje ko hariho ababona ko « genocide » yabaye mu Rwanda ikwiye kwitwa « Genocide y’abanyarwanda » aho kwitwa « genocide yakorewe abatutsi » cyangwase « genocide yibasiye abahutu ».
Ababona ibintu gutya nabo bafite aho bashingira kuko nkuko twabibonye bahera ko FPR yishe abahutu, itaretse abatutsi ndetse n’abatwa. Ariko twibutse ko ibyo biba bidahagije ngo icyaha nk’iki kibasira ubwoko ubwo aribwo bwose cyitwe « genocide ».
Hari n’abavuga ko icyi kitakiri ikibazo cyo kugibwaho impaka kuko ngo Loni yamaze kweza ko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda ari « genocide y’abanyarwanda » ni ukuvuga genocide yarigambiriye kurimburaho abanyarwanda. Iyi nyito ubwayo ifite ikibazo kubera impanvu zikurikira :
L’ONU ntishobora kugaragaza uko cyangwa icyo FPR yari kurimburira abanyarwanda kandi nabo ari abandi banyarwanda kandi bashaka ubutegetsi. Ubwo bari gutegeka iki ?
Ndetse nta nubwo nemera ko ONU ikoresha iyo nvugo (Genocide y’abanyarwanda) ishaka kuvuga abanyarwanda nk’uko tubazi (abahutu, abatutsi, abatwa), ahubwo burigihe igwa mu mutego wa FPR ko mu Rwanda hapfuye abatutsi gusa. Ibyo bikaba bigaragarira mu mbwirwaruhame n’inyandiko zinyuranye bya ONU.
ONU ntabwo ariyo itanga inyito ndakuka y’icyaha (qualification d’une infraction), kuko ibyo ni umurimo w’urukiko mpanabyaha.
ONU yemeza ko abahutu bakorewe « genocide » inkiko nizimara kubyemeza. Ibyo kandi bizaba ni ikibazo k’igihe gusa kuko ibyaha nk’ibi byibasiye inyoko muntu, ibya genocide,… bidasaza.
Birashoboka ariko ko ONU yaguye mu mutego w’ikinyoma cya FPR ariko ubu ikaba imaze kumenya ukuri, n’ikimenyi menyi ni uko ngo igiye gushyira ahagaragara ukuri kubyabaye mu Rwanda. Ibyo byaba ari byiza. Kandi ukuri ntigukinduka kuba kumwe.
FPR niryo shyaka rifite ubutegetsi mu Rwanda kandi niyo ishinjwa gutegura no gushyira mubikorwa « genocide » tuvuga. Nyamara munshingano za ONU harimo n’imikoranire myiza n’ibihugu biyigize ; birashoboka rero ko yahisemo kutiteranya maze nayo igategereza ko ukuri kwaturikira ahandi. Kandi nibyo nduzi bitangiye kuba.
Iyi nvugo rero « Genocide y’abanyarwanda » ifite ukuri kw’amateka gusa kuko yaguyemo abanyarwanda koko. Ariko rero ikaba ari n’invugo ya politiki ONU yitabaje kugirango idaceceka gusa cyane cyane ko bigaragarira mubikorwa kuko kugeza ubu yikirizaga ibyo abari kubutegetsi batera kandi inyito batanze isobanura ibindi, n’iyo ya ONU yatanze igasobanura ibindi. Ngaho aho ruzingiye !
None se Abatwa nabo bakorewe « genocide » ?
Hari n’abandi bavuga ko « genocide y’abanyarwanda » ariyo ishyize mugaciro ngo kuko ariyo ishyiramo n’abatwa bapfuye muri icyo gihe.
Icyambere cyo mpora nibutsa ni uko kwemeza inyito y’icyaha cya « genocide » bidashingira ku marangamutima ahubwo bishingira kubintu byubatse icyo cyaha byateguwe n’amasezerano mpuzamahanga akumira kandi agahana icyo cyaha. Icyo cyaha rero ibikigize biteganwa n’ingingo ya II ya ya masezerano twabonye, byumwihariko hakaba hagomba kubaho : gutegura umugambi wo kurimbura abagize rimwe mu matsinda ayo masezerano yateganije.
Ibi rero nibyo n’ubundi nshingiraho nemeza ko nk’iyicwa ry’abatwa nta rujijo byari bikwiye gutera mu mpaka zigibwa, kuberako n’ubwo bapfuye nta mugambi wo kubarimburaho bose cyangwa igice cyabo wegeze utegurwa na FPR. Ibyo kandi bihita byunvikanishako utaba ukivuze ko buriya bwicanyi bwatangijwe tariki 01/10/1990, bwakwitirirwa abanyarwanda bose kuko abatwa dusanze batari mubashakwaga. Ikindi kandi abatwa nta n’ubwo nibura bari no mubagizwe urwitwazo nkuko bimeze kubatutsi. Ntagushidikanya rero hari igice cyari kigambiriwe, kandi umugambi wagezweho rwose.
Kurikira uko Bernard Lugan we abibona:
Biracyaza…
Venant Nkurunziza
Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe amategeko no gukemura amakimbirane.
Ishema Party.
Comments