top of page

TUMENYE UKURI KURI "GENOCIDE" YABAYE MU RWANDA (IGICE CYA 2)


4951021.jpg

Inyito ya Genocide mu Rwanda Mugushakisha inyito y’ubwicanyi bwatangijwe mu Rwanda na FPR guhera tariki ya 01/10/1990, hari bamwe babwise « genocide y’abanyarwanda » abandi bati ahubwo ni « genocide yakorewe abatutsi » abandi bati ahubwo ni « genocide ikorerwa abahutu ». Ndetse hari nabarenzaho bakemezako izo genocide zombi (HUTU & TUTSI) zose zabaye kandi zikwiye gutandukana. Byose birashoboka ariko reka turebe icyo amategeko ateganya twirinze amarangamutima. Ariko mbere yo gushaka inyito nyayo y’ubwicanyi bwakorewe kandi bugikorerwa abanyarwanda, mu moko anyuranye kandi mubihe binyuranye, reka tubanze twibutse ko n’ubwo abanyarwanda tutavuga rumwe ku nyito y’ubwicanyi bwabere mu Rwanda kandi n’ubu bukihabera, nibura hari icyo abanyarwanda twesese (cyangwase benshi bashoboka) ndetse na FPR-Inkotanyi irimo, twemenyaranyaho. Abanyarwanda twemeranya nibura ko ubwo ubwicanyi bwose bwatangijwe na FPR guhera ku itariki ya 01/10/1990. Iki kintu mukiteho ni ingenzi cyane mukudufasha gusesengura no gushaka inyito ku byabaye kandi ubu bikibera iwacu mu Rwanda. Iyi tariki ireba abatutsi, abahutu, abatwa n’abanyamahanga. FPR yishe abatutsi, abahutu, abatwa n’abanyamahanga. Nyamara urw’agashinyaguro abo bacu bose bapfuye, ntibushobora guhabwa inyito imwe, n’ubwo aribyo twakwifuza. Ibyo ntibituruka kuri twe ahubwo bituruka ku mategeko uko agena ibisabwa kuri buri nyito ya buri cyaha gikozwe, na « genocide » ikaba irimo. Icyo tureba rero ni inyito naho kubibuka bose rwose Imana ibahe iruhukiro ridashira kandi twe abo basize tuzaharanira ko ubutabera bwubahirizwa kandi tuzahora tubibuka, ntavangura iryo ariryo ryose ribayeho. Kandi icyo nicyo duharanira. Imbarutso y' ubwicanyi bwibasiye abatutsi. Mugihe FPR yateraga u Rwanda ku itariki ya 01/10/1990 nambere yaho yabeshye abanyarwanda n’abanyamahanga benshi ko ngo yabujijwe uburenganzira bwo gutaha mugihugu no kugira uruhare mu mitegekere yacyo. Ibyo byari ikinyoma cyanduye cyane, kuko abagize FPR bagezeho babongamira amahirwe yo gutaha no guhabwa ubutegetsi binyuze munzira yamahoro n’ibiganiro. Ibyo byabaye ubwo amasezerano y'Arusha yasinywaga, ariko abagize FPR barangajwe imbere na Paul Kagame bakihitiramo inzira y'intambara no kumena amaraso y'inzirakarengane. Imbarutso kw'iyicwa ry'abatutsi rero ikaba yarabaye tariki 06/04/1994. None ni iki cyari kigamijwe ? Ukuri kuri iriya ntambara yashojwe na FPR dore kwagaragaye nyuma y’aho FPR ifatiye ubutegetsi! FPR yishe inzira karengane nyinshi haba mubwoko bw’Abahutu, Abatutsi , Abatwa n’abanyamahanga benshi cyane. Umugambi ndashidikanwaho wo kwifatira ubutegetsi no kubwikubira bwose wagombaga kugerwaho hakoreshejwe inzira zose. Nimuri ubwo buryo FPR yiyemeje gutamba ibitambo birimo na bene wabo. FPR yicishije abatutsi benshi haba mu 1994 na mbere yaho kugirango ikunde igere kubyo yari yagambiriye. Mwibuke uko Abagogwe bishwe, cyangwa semwibuke uko FPR yicishije abatutsi bo mubugesera abo bose ikaba ihora ishaka kubagereka ku bavandimwe babo bo mubwoko bw’abahutu. Ibi bibi byose rero ntibikiri ikintu cy’ibanga cyangwase cyo kujyibwaho impaka (debate) ahubwo ni ukuri kwambaye ubusa. Uwaba atarasobanukirwa n’iri cenga yabaza abahoze mu gatsiko ka FPR. Atabishoboye kandi ntabashe no gusesengura ibyabaye no kubyiyunvisha, ngo yibaze uko interahamwe Kajuga Robert wo mu bwoko bw’abatutsi n’abandi benshi bari bihishe mu nterahamwe maze bakica benewabo ntampuhwe, yakwiye kwibaza nibura impanvu abasirikare ba FPR biberaga muri CND ntacyo bakoze kandi bari babishoboye nkuko nabyo bivugwa na bamwe muribo bitandukanije n’ikibi! Nibutse ko Kajuga Robert ari musaza wa Jeannette Kagame cyangwa se ari uwo muryango we wahafi cyane. Ibi hari icyo bihishe. Niba Kajuga Robert w’umututsi yarakuriye umutwe wicaga abatutsi bene wabo, naho Kagame akavuga ko ntawarya umureti atamenye amagi, hari icyo biduhishurira. Nkuko bizwi Kajuga Robert n’interahamwe yayoboraga, bose bari mukazi ka Kagame. Ikindi n’uko abasirikare ba Kagame batabujijwe gutabara benewabo gusa, ahubwo hari naho bitabiriye ubwicanyi ahobishobotse uko bishoboka kose maze bica bene wabo! Ingero zirahari. Ushidikanya asome yitonze ibaruwa yandikiwe Loni yo kwiyama abashakaga gutabara yateguwe na Bureau Politiki ya FPR maze igashyirwaho umukono na Gagima Gerard na Claude Dusayidi. Uwaba agishidikanya kandi yongere asome cyangwa yunve ubuhamya bwa nyakwigendera Lt Abdul Ruzibiza Imana imuhe iruhukiro ridashira. N’abandi benshiiii ubu barabihamya ntibikiri ibanga. Ubwo bwicanyi rero bwakorewe Abatutsi nibwo bwagombaga kuba ikiraro cy’ubutegetsi bw’Agatsiko ka FPR ndetse kurundi ruhande bukaba n’intwaro yo ku bwikubira. Kurundi ruhande kandi iyo FPR yakoze ibyo byose, aho itsindiye ninayo yabuhinduyemo « genocide » yakorewe abatutsi. Kandi ikagerekwa ku bwoko bw’abahutu dore ko guhingutsa interahamwe bakoranye n’ubu bagikorana byo biyigora. Ng’iyo intwaro ya FPR. Ngicyo ikinyoma yubakiyeho imyaka irenga 20 ngo ikunde yigarurire ubutegetsi bwose. Ng’icyo rero icyari kihishe inyuma y’umugambi mubisha wa FPR/ Inkotanyi maze ikemera kugambanira abatutsi ititaye kumasano yahafi bari bafitanye (ababyeyi babo, bashiki babo na basaza babo, bakuru babo na barumuna babo, babyara babo, ba nyirarume na banyirasenge)…! 1) Abatutsi : Niyihe nyito twaha ubwicanyi bwakorewe abatutsi? Reka mukugena inyito twishingikirize kuri y’amategeko twabonye mugice cya 1, maze twunve neza niba ibyabaye byujuje ibisabwa ngo byitwe « genocide ». Dushingiye kuri ya ngingo ya II yaba iy’amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya genocide yo kuwa 09/12/1948, cyangwa iya statu y’ Urukiko rw’ Arusha ( TPIR), zose ziteganya ko kimwe mu bikorwa bikurikira bikorewe abahuriye ku bwenegihugu, ibara ry’uruhu, idini (ubwemeramana), cyangwa se ubwoko nku’uko hano abatutsi ari ubwoko, bishobora kwitwa « genocide ». Ibyo bikorwa twabonye ni : a) Kwica abagize rimwe mu itsinda tumaze kuvuga (aha mwunve abatutsi) b) Gutera ubumuga bukomeye, bwaba ubw’umubiri cyangwa se ubwo mu mutwe abagize rimwe mu itsinda twavuze ; c) Gushyira ubigambiriye, mumibereho ishobora gutuma abagize rimwe mu itsinda twavuze barimbuka bose cyangwase bamwe muribo ; d) Gufata ibyemezo bigambiriye kubuza kororoka abagize rimwe mw’itsinda twavuze ; e) Gufata urubyaro rw’abagize rimwe mu itsinda twavuze, ukarwitirira irindi kungufu. Tubyunve neza ariko rero, n’ubwo kimwe muri ibibikorwa 5 gihagije ngo habe habaye « genocide », ariko nanone kurundi ruhande hari ibindi bintu 2 by’ingenzi kandi bidasigana biba bisigaye ngo hakunde hemezwe ko icyaha cya « genocide » cyabaye kandi cyujuje ibyangombwa. Ibyo bintu ni umugambi wo gutegura « genocide », ikindi ni ukuba mugutegura icyo cyaha hari umugambi wo kurimburaho ubwo bwoko cyangwa igice cyabwo. Ngiyo impanvu tutahita twemeza ko mu rwanda habayeho « genocide yakorewe abatutsi », tutabanje kwerekana uko byagenze maze ngo tubihuze n’ibyo amategeko yateganije. Nibutse rwose ko iyo kimwe muri ibi bisabwa ngo icyaha cya « genocide » cyuzure, hari ikibuzemo, icyo cyaha ntikiba kikiswe gutyo, ahubwo ubwicanyi bushakirwa indi nyito yujuje ibyangombwa. None ninde wateguye kwica abatutsi kandi afite umugambi wo kubarimburaho (bose cyangwa igice cyabo)? Ndabanza nibutse ko icyo tugamije ari ukumenya neza aho umugambi wo kurimbura abatutsi waturutse niba waruhari. Niba rero koko uyumgambi wo kurimbura abatutsi waruhari ubwo amahano yabakorewe akwiye kwitwa koko « genocide » kuko kurijyewe ibindi bisabwa muri (éléments matériels) byuzuye. Bityo twese tukubakira ku kuri kandi tukabona aho duhera twiyunga kugirango dukomeze kubaka igihugu cyacu ntaburyarya. Niyo mpanvu rero tutitaye ku kinyoma cya FPR dushobora gushakira uwo mugambi aha hakurikira : · FPR-INKOTANYI ? · Gouvenement (Leta) yarikuriwe na Agathe Uwiringiyimana na Habyarimana Juvénal? Cyangwa se MRND ? · Gouvernement (Leta) y’inzibacyuho yarikuriwe na Kambanda Jean na Sindikubwabo Théodore? · Abahutu ? cyangwase Interahamwe ?

Biracyaza.... Venant nkurunziza Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe amategeko no gukemura impaka. Ishema Party.


 
 
 

Comentários


RSS Feed
Donate with PayPal

VM

  • Facebook Social Icon
  • Twitter Social Icon
  • Google+ Social Icon
  • YouTube Social  Icon
  • Pinterest Social Icon
  • Instagram Social Icon
bottom of page