top of page

TUMENYE UKURI KURI "GENOCIDE" MU RWANDA (IGICE CYA 2B)


NINDE WATEGUYE KWICA ABATUTSI KANDI AFITE UMUGAMBI WO KUBARIMBURAHO (bose cyangwa igice cyabo)?

220px-Rwandan_Genocide_Murambi_skulls.jpg

Twibutse ko kwica abagize ubwoko bidahagije ngo icyo cyaha kitwe « genocide » ! Kugirango bene ubu bwicanyi bwitwe icyaha cya « genocide » hasabwa kuba hiyongeraho ikindi kintu k’ingenzi (élément y’ingenzi) mubigize icyaha cya Genocide. Icyo kintu rero ni ugutegura kurimbura ubwoko. Kugirango genocide ibe yakorewe ubwoko, bisaba ko ubwicanyi bukorewe ubwo bwoko buba bwateguwe kandi umugambi ari ukurimburaho abagize ubwo bwoko (bose cyangwa igice cyabo) nk’uko amategeko abiteganya. Ndabanza nibutse ko icyo tugamije hano ari ukumenya neza aho umugambi wo kurimbura abatutsi waturutse niba waruhari. Niba rero koko uyumgambi wo kurimbura abatutsi waruhari ubwo ubwicanyi bwakorewe abatutsi bwakwiye kwitwa koko « genocide ». Uwo mugambi rero uramutse utagaragajwe ntabwo haba habayeho « genocide yakorewe abatutsi » ahubwo tuzashaka inyito nyayo kubindi byaha biba byibasira ubwoko, kandi bihari. Ikindi kigamijwe hano si ukujambura no kumenya inyito nyayo gusa ku bwicanyi bwakorewe abanyarwanda mu moko anyuranye, ahubwo turagirango twese twubakire ku kuri maze tubone aho duhera twiyunga kugirango dushake uko twakubaka igihugu cyacu ntaburyarya. Tutitaye ku kinyoma cya FPR dushobora gushakira uwo mugambi nibura aha hakurikira : A. Gouvenement (Leta) yarikuriwe na Agathe Uwiringiyimana na Habyarimana Juvénal? Tubanze twibuke ko abatutsi batazize ko FPR yateye u Rwanda. Kuko u Rwanda bateye kuva muri 1962,… kugeza muri 1990 bashaka kwisubiza ubutegetsi kungufu no kubwikubira. Kugeza aho ndetse nanyuma yaho gato, ntamututsi wari wakazizwa ko FPR-Inkotanyi yateye u Rwanda. Nonese haba hari umugambi wo gutsemba (kurimburaho) abatutsi koko kuruhande rwa Gouvenement (Leta) yarikuriwe na Agathe Uwiringiyimana na Habyarimana Juvénal? Buri wese wibuka neza ibyabayeho mbere gato y’iyicwa ry’abatutsi arasanga uyu mugambi tutawushakira kuri izi nzirakarengane. Izi nzirakarengane rero Juvenal Habyarimana na Agathe Uwiringiyimana tuributsa ahubwo ko nazo zahitanwe n’abateguye kandi bagatangiza ubwicanyi bwabaye mu Rwanda. Twongere twibaze kuki ubundi abatutsi batishwe guhera iriya tariki ya 01/10/1990, FPR yivugira ko ariho iyo «genocide » yatangiriye, maze igakwepa itariki nyayo, abatutsi batangiye kwicwaho ariyo 06/04/1994. Ibi ni itekinika ridasanzwe kandi rimaze kugaragarira buri wese, nyamara naryo riduhishiye ukuri ku byabaye kandi bikomeje kubera iwacu. Tubimenye neza rero kuko hari icyo biduhishurira. Abatutsi batangiye kwicwa guhera ku itariki ya 06/04/1994 nyuma y’ihanurwa ry’indege yaritwaye umukuru w’igihugu Habyarimana. Bishatse kuvugako bitari gushoboka Habyarimana Juvénal akiriho, umukuru w’igihugu akaba n’umurinzi w’abenegihugu bose. Ni ukuvuga ko n’ubwo Leta yari yarashegeshwe n’abacengezi ba FPR-inkotanyi ariko biragaragara ko yari yahanganye nabo kugeza bayiciye umutwe maze babona kugera kubyo bifuzaga. Harimo n’ubutegetsi bifuzaga kwikubira kuva cyera. Ariko umuntu ntiyabura kwibaza nyine impanvu twashakira uyu mugambi wo gutegura kurimbura abatutsi kuri Leta cyangwa MRND kandi abatutsi barishwe byose bisa naho bitakiriho cyangwa byahungabanye cyane ! Ese ubundi niba MRND cyangwa Gouvernement yaririho yarifite uwo mugambi wo kurimbura abatutsi haba hari ikimenyetso ko nibura yigeze no kubigerageza na mbere yaho ? Cyangwa se nibura uwo mugambi ugaragarirahe ? Ubundi se kuki uwo mugambi niba waruhari itawushyize mubikorwa mbere? Rwose nta mpanvu zifatika zigaragaza ko gouvernement ya Habyarimana Juvenal cyangwase Ishyaka rye bari bafite umugambi wo kurimbura abatutsi. Ubwo uwo mugambi wo kubarimbura ubaye waruhari twawushakira ahandi. Bitaba ibyo ibyabakorewe bigafata indi nyito aho kuba « genocide » itujuje ibyangombwa. Birunvikana ntabwo abatutsi bari kwicwa kandi Leta igifite ubushobozi bwayo bwose mukuzuza inshingano zayo zo kuba umurinzi w’abenegihugu bose n’abatutsi barimo. Dushakire ahandi rero. B. Gouvernement (Leta) y’inzibacyuho yarikuriwe na Kambanda Jean na Sindikubwabo Théodore? Nagirango nongere nibutse ko FPR yemeza itibeshye itariki ubwicanyi bwatangiriyeho, uretse ko icyo ishobora kuba yibeshyaho cyangwa icyo ibeshya ari inyito y’ubwo bwicanyi mumoko anyuranye! Soma ingingo ya 14 y’itegekonshinga wiyunvire nawe. Iyo ngingo niyo iteganya ko « genocide » yabaye mu Rwanda kuva ku wa 1 Ukwakira 1990. Ni ukuvuga ko FPR ubu irimo yizihiza imyaka 24 imaze iteye u Rwanda. Cyangwase itangije « genocide ». Ni akumiro! Aha rero niho mpera nvuga ko FPR yateje akaga gakomeye maze gaherekezwa n’ikinyoma gikabije muguha inyito ubwicanyi bwabaye mu Rwanda. Kubera iki? None se ko njya nunva n’aba ba Kambanda na Sindikubwabo bashakirwaho umugambi wo gutegura kurimbura abatutsi, ubwo bayiteguye ryari ? cyangwa ni akawamugani w’ikirura n’umwana w’intama. Gouvernement ya Sindikubwabo ndunva ntaho ihuriye n’umugambi wo gutegura iyo « genocide » bavuga. Icyakora birashoboka ko abagwa mumutego wa FPR ari abemera ibyo ijya ivuga ngo Sindikubwabo na Kambanda bahamagariye abahutu kwica abatutsi. Kabone n’ubwo ibi FPR ivuga nabyemera 100%, ntibisobanura umugambi wo gutegura no kurimburaho abatutsi. Ibyo ubwabyo ni icyaha ariko kinyuranye no gutegura genocide. Ni ukuvugako iyo « Genocide » bavuga yakorewe abatutsi iramutse yujuje ibisabwa, ubwo Kambanda na Sindikubwabo bahanirwa ikindi cyaha cyo gukangurira abandi gukora « genocide » Reba ingingo ya III (c) ya y’amasezerano twavuze na statut ya TPIR. Ibyo rero sibyo byitwa gucura umugambi wo kurimbura ubwoko. Ni ibintu bibiri binyuranye. Tutagiye kure rero ntabwo Gouvernement y’inzibacyuho cyangwa SINDIKUBWABO ubwe, cyangwa se KAMBANDA ubwe bashakirwaho umugambi wo kurimbura ubwoko bw’abatutsi kuko ibyo bashinjwa na FPR byabaye hashize imyaka 4 « genocide » bavuga itangiye. Kandi nta mututsi wari wakazizwa ubwoko bwe kuva 1990-1994. Niba rero abagize Gouvernement y’inzibacyuho, Kambanda na Sindikubwabo badahamwa n’uyu mugambi mubisha wo kurimbura abatutsi, dushakire ahandi! C. ABAHUTU Mugushaka uyu mugambi rero, dupfunde imitwe no kuruhande rw’abahutu nk’ubwoko, kuko FPR yamaze kwandikisha mu mitwe y’abatutsi benshi ko ngo umugambi wo kubarimbura wacuzwe n’abahutu kandi ngo uwo mugambi barawukomeje mugihe cyose FPR yaba irangaye. Ariko gushakira uyu mugambi wo gutegura kurimbura abatutsi, ukawushakira ku bwoko bw’abahutu, byaba nkabimwe ngo byo gukama ikimasa wiringiye amavuta. Ariko ibyo iyo bivuzwe na FPR ntibikiri igitangaza. Kuko kuriyo, kuva yatangiza intambara hapfaga abatutsi gusa, kandi bicwaga n’abahutu. (Iri tekinika turaribona neza mugice cya 3). Ariko rero kugirango twunve ko ntamugambi wokurimbura abatutsi, abahutu bigeze bagira kuva cyera, reka tubanze twibukiranye neza. Harya abishwe si abatutsi bari imbere mugihugu? Harya abahutu FPR ivuga ko aribo bacuze umugambi wo kurimbura abatutsi ntibari imbere mugihugu nabo babanye n’abavandimwe babo b’abatutsi ? Ese ahubwo hari aho umubano wabo warurimo agatotsi kubera impanvu y’ubwoko gusa, mwanya wo kubarimburaho ? None se abatutsi baje kwicwa ryari kandi bigenze bite? Reka mbanze nibutse ibyo nzi: Abatutsi n’abahutu babanye neza nta gatotsi namba imyaka isaga 30 mbere yo kuza kwa FPR. Barasabaanaga kandi bagasabana amazi n’abageni. Bakabyaranira abana muri batisimu. Bakaba inshuti magara zimwe zitabarana kandi zidatererana aho rukomeye. Ibyo kandi abahutu benshi bagumye kubigaragaza mugihe abatutsi bicwaga! Abahutu bamwe bemeye no kubipfira. Sindondora abahutu nzi bazize kwitangira abatutsi kuko buri wese nibura kumusoziwe hari abo azi. Ibi byose rero buri wese waruriho arabizi, kandi bihita bisobanura ko ntakibazo cy’amoko cyariho ngo kibe giteye inkeke abahutu cyangwa abatutsi, mwanya wo kurimburana. Ntimukagwe mumutego rero kuko ibi FPR ibikorera kubiba inzangano mu momoko yombi. Nta mugambi rero ubwoko bw’abahutu bwacuze wo kurimburaho ubwoko bw’abatutsi, ahubwo iyo abahutu bataba barabanye neza nabo kandi ngo bagire umutima utabara, nta mututsi wari kurokokera mu Rwanda. Icyo ubwacyo ni icyimenyetso kivuguruza umugambi w’ubwoko mu kurimbura ubundi. Ikindi ni uko uwakunva ko uwo mugambi wo kurimmbura abatutsi waruhari kandi warateguwe n’abahutu, yaba ntaho ataniye n’uwunvirana ko abahutu barimbuwe kandi bacyirimburwa mu Rwanda barimburwa n’abatutsi. Ndunva byunvikana. Uwo mugambi tuwushakire ahandi. D. INTERAHAMWE Nkuko nabivuze abatutsi barapfuye kandi ntibiyishe. Nagaragaje rero ko bishwe n’interahamwe zikuriwe n’umututsi Kajuga Robert na Georges Enderson Nderubumwe Rutaganda umwungirije. Ibibikurankota rero n’izindi nterahamwe nibo bayoboye bishe cyangwa bicisha abatutsi, ibi bikorwa mu mategeko bikaba ubwabyo bidasobanura gutegura cyangwase kugambiririra kurimbura abo wica. Icyakora bombi Kajuga na Rutaganda hamwe n’abandi bakaba bari muri misiyo ya Kagame na FPR-Inkotanyi. Iyo usesenguye rero ntabwo wakwirirwa ushakira umugambi wo gutegura « genocide » ku nterahamwe kubera impanvu ebyiri. Icya mbere uretse kuba ari urubyiruko rufite inkomoko muri MRND, zari zinagoswe na FPR zitabizi cyangwa abandi babizi. N’ubwo interahamwe zishe abatutsi, ariko umugambi wo gutegura ntiwari uwazo rwose. Bityo uwo mugambi nkaba nahitamo kuwushakira ahandi. kuri MRND/Habyarimana nk’ishyaka ryababyaye nk’uko twabibonye cyangwa kuri FPR/Kagame, ishyaka ryabinjiriye maze rikabakoresha kakahava nkuko tugiye kubibona. Interahamwe rero zunviraga amategeko ya FPR (zibizi, cyangwa zitabizi), kuko abakozi ba FPR bari baramaze kuzicengera bihagije. Kugirango duhamye ko atari interahamwe nkuru Kajuga Robert na Georges Rutaganda n’zindi nterahamwe bari bakuriye bacuze umugambi wo kwica abatutsi cyangwa kubarimbura ubwabyo ni uko abenshi barangije misiyo barimo maze ibyabo bigatera urujijo. Uwo Kajuga Robert bavuga ko yiciwe muri Kongo abamwishe babeshya ko yazize indwara. Birashoboka kandi ko atanapfuye akaba yarakingiwe ikibaba na FPR kuko hari aho begeze kwemeza ko Kajuga yatahutse maze bakamukatira igifungo cya burundu. Ibi byose ni rya tekinika rya FPR. Sinegeze nunva inkotanyi zishakisha Kajuga Robert n’umunsi numwe wagirango bazi aho ari byanze bikunze cyane cyane ko aba mukoreshesheje (Kagame, na mushikiwe Jeannette) ubu aribo barutegeka. Naho Georges Rutaganda we urukiko rwasanze ahamwa n’ibyaha by’intambara nyuma yo kumuhanaguraho ibyaha byo kwica abatutsi n’icyaha cya “genocide”. Akaba yarakatiwe igifungo cya burundu. Nyamara FPR ntiyamushize amakenga kuko bavuga ko bamurogeye mu gihugu cya Benin (aho yari kurangiriza ibihano) babonye ko ubutabera burangije akazi kabwo maze babeshya ko nawe ngo azize indwara y’igikatu. Iby’iwacu biteye agahinda. Aha rero nta kindi cyari kigamijwe atari uguhisha amabanga ya FPR no kwikingira ikibaba nk’uko isanzwe ibikora. Ntamugambi wo gutegura « genocide » no kurimbura abatutsi dusanze kuri uru rubyiruko rw’interahamwe. Ubwo umugambi niba uhari uri ahandi. E. FPR-INKOTANYI ? N’ubwo buri wese afite uko abyunva ariko dushakiye uyu mugambi wo gutegura no kurimbura abatutsi kuri FPR, ntitwaba twibeshye ! FPR twasanze ko ariyo irangwaho ibikorwa bibiri bigayitse byatumye abanyarwanda turi muri aka kaga. Ariko reka dushyire mu nyurabwenge twongere twibaze maze twisubize. Koko FPR yakoze biriya bikorwa byose twabonye itagetinga umututsi? Ese koko umugambi nyakuri wa FPR, wari uko ababatutsi cyangwa igice cyabo kirimburwa ? Gusubiza ibi bisubizo neza biragufasha kunva neza umugambi FPR yarifite ubwo yahitagamo kwica, kwicisha abavandimwe. N’ubwo ntarupfu rwiza rubaho nkuko umuhanzi Kizito abivuga, ariko sibyiza nanone kugendera mu kigare cya FPR ngo itwemeze ibyo yo yifuza kubera inyungu zayo bwite maze itere natwe twikirize. Oya ! Mugusubiza rero mbanze nibutse ibikorwa 2 bigayitse bitumye tugera aho tugeze ubu, kandi bidufasha nanone kunva umugambi wa « genocide » yaba iyo bavuga ko yakorewe abatutsi, abahutu cyangwa abanyarwanda. Icyambere ni Uko FPR yateye u Rwanda itariki 01/10/1990. Ikindi twe abanyarwanda tuzi kuva kumwana kugeza kumukambwe, n’uko ari FPR yacuze kandi igashyira mu bikorwa umugambi mubisha wo kumanura indege yaritwaye nyakwigendera Perezida Juvenal Habyarimana, avuye Arusha muri Tanzaniya gusinya amasezerano yashoboraga kukemura ibibazo by’abanyarwanda mu nzira y’amahoro. Nyamara nta mpanvu mbona FPR yarifite yo kurimbura abatutsi ubwabo. Icyakora mu mugambi wa FPR yarizi ko abatutsi bazahura ni ingaruka nyinshi z’ibyo yari yateguye mu rwego rwo gutsinda urugamba no kwigarurira ubutegetsi bwose mu gihugu. Nguwo umugambi wa FPR. Uyu mugambi warugamije gufata ubutegetsi kabone n’ubwo abatutsi bakwicwa nkuko twabibonye. Ikingenzi ariko twakuramo ni uko FPR yarizi ko abatutsi bazapfa bisanzwe. Bisanzwe ndashaka kuvuga ko hazicwamo bamwe bazizwa kuba ibyitso cyangwa bakazizwa amasano n’ubwenewabo…Ibyo nibyo FPR yashakaga ngo ikunde yereke amahanga ko ubutegetsi bwananiwe bukwiye gusimbuzwa ubundi. Nibutse ko iyo FPR itabona abayifasha kwica abatutsi nayo ubwayo yari kubikora kandi n’ubundi muzi aho yabikoze mugihe interahamwe zari zitaragwa mumutego wa FPR. Nyamara ibi ntibyavuga ko bari bagambiriye kubarimbura rwose. Nibutse ko abatutsi bari inshuti, abana, abavandimwe, ababyeyi…ba FPR. Ntampanvu rero igaragara hano kandi ifatika yari gutuma FPR igambirira kurimburaho abatutsi kandi abayigize nabo ubwabo aribo. Imwe mumpanvu twabonye dushobora no guheraho dushaka uwo mugambi ni iyo kwifatira ubutegetsi no kubugumana. Iyi rero si impanvu simusiga ahubwo ni impanvu y’urwitwazo. Ikiraro. Gupfa kw’abatutsi bamwe FPR yabifataga nk’ikiguzi gito ugereranije n’igiciro cyo gusubirana ubutegetsi bwose. Ibi bishatse kuvuga ko nanone FPR yabifataga nk’ibisanzwe kandi ikunva ko bizagumya kuba ibisanzwe, bityo abazapfa bakabareka bakigendera nta gahinda ! Kugirango twunve neza ko gupfa kw’abatutsi ari ikiguzi gisanzwe kuri FPR, atari ukurimbura ubwoko, ni uko n’abatutsi bari hanze cyangwa muri FPR nabo ubwabo byari uko. Umututsi nyawe mu mahame ya FPR yari uwemeraga gupfa bibaye ngombwa ariko bagasubirana ubutegetsi ! Ariko gutegura irimbuka ry’ubwoko bwabo byo ni ibindi bindi ! Umwanzuro N’ubwo rero FPR ifite uruhare runini mu kwicisha abatutsi ariko umugambi wo kubarimbura nayo siwo yarifite ! Kuwushakira ku bahutu, Habyarimana na Leta yarayoboye, Sindikubwabo na Leta yarayoboye, interahamwe n’abandi, twasanze ari amatakirangoyi. Ikindi gikomeye ariko tutatinzeho ni uko n’urukiko rw’Arusha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), rwasuzumye ibimenyetso kuri ariya matsinda yose twavuze, ariko bagasanga ntawe uhamwa no gutegura kurimbura abatutsi. Ibi rero ntibitangaje cyane kuko ibirebwa ni ibintu byubatse icyaha ntabwo ari umubare w’abapfuye cyangwa uko bishwe gusa. Kuba rero ntabimenyetso simusiga bihari ko « genocide » runaka yateguwe, bigira ingaruka zikomeye kunyito y’icyaha kuko abagishyiraga mu rwego rwa « genocide » siko biba biri kubera élément y’ingenzi ibura. Ibi bihita bisobanura ko icyaha atari « genocide » ahubwo ari ikindi cyaha. Icyo nicyo tugomba gusuzuma munyandiko zacu zizaza, nyuma ariko yo gusuzuma inyito k’ubundi bwicanyi bwakorewe ubundi bwoko harimo : Abahutu, Abatwa n’Abanyamahanga. Biracyaza. Venant nkurunziza Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe amategeko no gukemura impaka. Ishema Party.

 
 
 

Comentários


RSS Feed
Donate with PayPal

VM

  • Facebook Social Icon
  • Twitter Social Icon
  • Google+ Social Icon
  • YouTube Social  Icon
  • Pinterest Social Icon
  • Instagram Social Icon
bottom of page