TUMENYE UKURI KURI GENOCIDE IBICA BIGACIKA MU RWANDA (Igice cya IV)
- Venant NKURUNZIZA
- Jan 7, 2015
- 8 min read


Ngiyo ishusho y'urupfu rw'umuhutu mu Mutara, Byumba, Kigali, Gakurazo, Kibeho, Tingitingi, Mbandaka, muri Rweru, Muhazi n'ahandi. Imana ibakire mu bayo. Mugushakisha inyito y’ubwicanyi bwatangijwe mu Rwanda na FPR guhera tariki ya 01/10/1990, hari ababona ko bushobora kuba ari « genocide « genocide yibasira ubwoko bw’ abahutu» Nyamara twibuke ko twasanze ko kwemeza icyaha icyo aricyo cyose na « genocide » irimo, bidashobora gushingira kumarangamutima y’uwo ariwe wese, ahubwo hari ibintu by’ingenzi amategeko ateganya bigomba kuranga icyo cyaha (Eléments constitutifs d’une infraction). Ibyo bintu byaba bituzuye icyaha kigahabwa indi nyito. Mugushaka inyito ya nyayo rero y’ubwicanyi bwibasira abahutu reka tuzirikane ko amasezerano ahanana icyaha cya « genocide » mu ngingo yayo ya I yibutsa ko icyaha cya genocide gishobora gukorwa mubihe by’amahoro cyangwase no mubihe by’intambara ! Aha bihita bikuraho urujijo rw’abunva ko ibyaha byose byabaye mu ntambara kuva 01/10/1990 kugeza mu 1994 byose byakwitwa ibyaha by’intambara. Ikindi ni uko mu mategeko guhamya icyaha (Qualification) ni ukureba niba cyujuje ibyangombwa (Elément constitutifs) itegeko ryateganije, bitaba ibyo icyaha kikaba cyahabwa indi nyito cyane cyane ko tugendeye kurugero rwacu « genocide » sicyo cyaha cyonyine kibasira ubwoko. Kugirango tumenye rero ukuri turasuzuma buri gikorwa muri byabindi 5 biteganwa n’ingingo ya II ya statu y’urukiko rwa Arusha (TPIR) n’iy’amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya « genocide ». Ikigamijwe ni ukureba niba ibyo bikorwa byabaye, byarateguwe kandi umugambi ari ukurimbura igice cyangwa bose mubagize ubwoko bw’abahutu. Ibyo bikorwa bya « genocide » ni ibi bikurikira uko ari 5 : 1. Kwica abagize itsinda ry’abantu bishingiye ku bwoko bwabo, ubwenegihugu, ubwemeramana cyangwase ibara ry’uruhu. 2. Gutera ubumuga bukomeye, bwaba ubw’umubiri cyangwase ubwo mu mutwe abagize rimwe mu itsinda tuvuze hejuru ; 3. Gushyira ubigambiriye, mumibereho ishobora gutuma abagize rimwe mu itsinda tuvuze barimbuka bose cyangwase bamwe muribo; 4. Gufata ibyemezo bigambiriye kubuza kororoka abagize rimwe mw’itsinda twavuze ; 5. Gufata urubyaro rw’abagize rimwe mu itsinda twavuze, ukarwitirira irindi kungufu. Ibi bikorwa byose uko ari bitantu sindi bute igihe cyane mbisobanura kimwe kukindi kuko n’ubwo FPR yabishyize mubikorwa byose uko byakabaye ariko n’ishyirwa mubikorwa rya kimwe muribyo biba bihagije ngo byitwe “genocide” mugihe bikozwe mu mugambi wo kurimbura igice cyangwa bose mu bagize kimwe mu byiciro by’abantu bwabonye itegeko ryateganije ko bashobora gukorerwaho “genocide”. Twibuke neza ariko ko ibi bishoboka gusa iyo ibyo bikorwa bikozwe hagambiriwe “kurimbura” igice cyangwa bose mubagize ibyiciro by’abantu twabonye n’ubwoko burimo nk’uko abahutu mu Rwanda ari ubwoko. Niyo mpanvu rero nahisemo kubanza gusuzuma umugambi wo “kurimbura” mbere y’uko nibanda kubikorwa bya FPR kuva yatera u rwanda kugeza uyu munsi tariki 20/10/2014. I. Umugambi wa FPR wo kurimburaho igice cyangwa bose mu bagize ubwoko bw’abahutu Ikintu cyambere kigaragaza ko ubwicanyi FPR ikorera abo mu bwoko bw’abahutu butayitunguye bigaragarira mu mugambi wo gutera igihugu tariki ya 01/10/1990. Guhera iyo tariki kugeza ku itariki ya 06/04/1994, FPR yari ihugiye mubikorwa by’iyica rubozo byakorerwaga igice cy’abo mubwoko bw’abahutu bari batuye muri ibyo bice FPR yigaruriye. Icyi kikaba arikintu gikomeye mugushaka umugambi wa FPR wo kurimbura abahutu bose cyangwa se nibura igice cyabo. Intambara si uko ikorwa. FPR ntabwo yashakaga kwifatira ubutaka bwa Byumba, Ruhengeri, Mutara n’ahandi kuko yarabufashe rwose ariko nyiyashira ipfa. Ikindi ni uko FPR itarigamije kwemeza Perezida Habyarimana Juvenal kugirango akunde yemere imishyikirano maze batahe mu Rwanda rwa babyaye basangire ubutegetsi n’imitegekere. Iki nacyo sicyo, ikimenyetso ni uko imishikirano Habyarimana yayemeye kugirango arengere inzirakarengane maze FPR ireke ubwicanyi ahubwo ize bafatanye kubaka urwanda maze akaba nkukojeje agati mu ntozi ndetse akabizira. Icyashakwaga ni umuhutu wese kugeza ryari se ? Simbizi ? Ibyo bikaba bigaragazwa cyane n’urupfu umuhutu yicwagamo, yicwa kandi azakomeza kwicwa niba ntagikozwe. Uru rupfu kandi umuhutu yapfaga ninarwo umututsi yaje gupfa mukwa 4, 1994. Ibi ntibyatewe rwose n’uko interahamwe zagombaga kwihorera no kwigana uko inkotanyi zabigenje. Oya ! Ahubwo byatewe n’uko umutoza yari umwe nkuko twabibonye mubice bibanziriza iki. Ngitangira ubu bushakashatsi nibanze ku nyandiko yasohowe n’umunyeshuri witwa Pancras M. Malani akaba yemezako ubwicanyi bwabaye mu Rwanda ntashiti ari « genocide » yakorewe abatutsi akongeraho ati : «...birashoboka ko abahutu bishwe kuva 1990 kugeza ubu baba barenze abatutsi bishwe ariko umugambi wo kubica n'uburyo bishwe bikaba bitandukanye n'ubwakoreshejwe mu kwica abatutsi. Ikirebwa mu rwego mpuzamahanga ni umugambi unoze wo kubushyira mu bikorwa». Nubwo nemeranya nawe ko abahutu bapfuye aribo benshi ariko rero buriwese yongere ayisome maze ambwire ari ubwicanyi bwakorewe abatutsi ari n’ubwakorewe abahutu n’ubu bugikomeje ni ubuhe bwateguwe? Dore uko byakunvikana neza : A. Duhereye ku mibare hari benshi babivuzeho maze babihuza n’uko abahutu batari gutegura ubwicanyi buri kurwego rwa « genocide » maze ngo birangire aribo benshi bishwe. Umunyamategeko Kambanda Charles we ati : « keretse niba baramaze kwica abatutsi nabo bagahita biyahura » ! Abandi babivuzeho ni abashakashatsi Christian Davenport an Allan C. Stam bemeza ko bagendeye kubyatangajwe n’ibarura rusange ry’abanyarwanda ryo mu 1991 dore ko ntarindi riratangazwa kugeza ubu, basanze abatutsi barageraga ku 600’000. Ibyo rero bituma basanga bagendegeye kumibare Ibuka itangaza ko basanze hararokotse abatutsi bagera ku 300'000, bigahita byigaragaza ko ubwo mu bwicanyi bwitiriwe abatutsi haba harapfuye abahutu barenga kure 800'000 muri Million (1'000'000) y’abantu bavuga ko bazize iyo « genocide». B. Umugambi wo gutegura kurimbura abahutu cyangwa igice cyabo ushobora kandi no kugaragazwa ahanini n’intandaro cyangwa intangiriro y’ubwicanye. a. Tugendeye kuntandaro ubwicanyi bwakorewe abatusi bufite intandaro itihagije (cause directe et dépendante). Bivuga ko bitaba bikiswe « gutegura » mu gihe interahamwe zagendeye ku gikorwa k’iterabwoba cyateguwe na FPR kugirango izo nterahamwe zikunde zice abatutsi. Uwagenekereza mu mategeko twavuga ko FPR yashakaga gushishikariza interahamwe kwirwanaho « self-defense ». Nyamara kurundi ruhande abari bagambiriye kurimbura abahutu n’inzira zose, ndavuga FPR n’abafasha bayo bose bakoraga ibyo bazi neza, babiteguye kandi bazi n’ingaruka zabyo rwose nk’uko Paul Kagame warubayoboye atahwemye kubyigamba. Ibi rero bigaragaza ko ntaho wabona uhera ushakira uwo mugambi wa FPR ahandi. Umugambi wari wateguwe neza na FPR kandi biteguye kuwushyira mubikorwa no kwirengera ibikorwa ntandaro (cause directe et indépendante). b. Tugendeye rero ku ntangiriro y’ubwicanyi nabwo dushobora kuvumbura umugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa « genocide ». Icyaha cya « genocide » aha niho kinyuranira n’ibindi byaha. Kuko gisaba igihe, gisaba gutegura, gisaba uburyo n’ubushobozi. Ubwicanyi bwibasiye abatutsi rero bwatangiye tariki ya 06/04/1994. Naho ubwicanyi bwibasiye abahutu bwatangiye mbere y’aho imyaka 4. Ni ukuvuga tariki ya 01/10/1990. Dushingiye rero kugihe ubwicanye bumaze bukorwa cyangwa bwakozwemo haba ku bwibasiye abatutsi cyangwa ubwibasiye abahutu buri wese ashobora kubona ko FPR ariyo yagengaga ubwicanyi mu Rwanda. Ibi twarabibonye simbitindaho cyane. FPR yari yarakoze igishushanyo mbonera cy’ubwicanyi bwaba ubwo mu bwoko bw’abatutsi cyangwa ubwo mubwoko bw’abahutu. Munyigo ya FPR yarizi intangiriro, ingaruka n’iherezo z’ubwicanyi yatangije ku wa 01/10/1990. II. « Umugambi wari uwo kurimbura abahutu naho abatutsi FPR ikabagira urwitwazo.

FPR IZI kuvangura abapfuye ubwo abazima yabagenza ite?!!! Mu mugambi wacuzwe na FPR, byagaragaye ko icyari cyigamijwe kwari ukurimbura abahutu, naho abatutsi bagahagarara bwuma bitari gushoboka. Icyambere ni uko umubare w’abahutu bari imbere mugihugu wari hejuru ya 84% by’abanyarwanda bose. Iyo rero yari imbogambizi imbogamizi ikomereye cyane FPR. Icyakabiri gikomeye cyane cyari icy’uko FPR mu mugambi wayo ntabutegetsi yarifite. Nyamara FPR nanone ntiyari gutegereza igabana ry’ubutegetsi nkuko byateganwaga mu masezerano y’Arusha. Imanvu ni uko nyine ubutegetsi yari kuba ibusangiye n’abahutu kandi banyamwishi (mu mashyaka no mubaturarwanda). Hari hasigaye inzira imwe gushaka uburyo bwose bushoboka, mu nzira zose zishoboka ariko FPR igafata ubutegtsi bwose kandi ikabwikubira yonyine. III. Bimwe mu bikorwa bya « genocide » byibasira abo mu bwoko bw’abahutu kandi bigaragaza umugambi wo kurimburaho igice cyangwa bose. FPR yakoresheje inzira nyinshi ngo ikunde irimbure igice cyangwa bose mubagize ubwoko bw’abahutu kandi irabagerereye rwose ! Nkuko twagiye tubyunva FPR-Inkotanyi kimwe na Paul Kagame umuyobozi wazo bagiye bashyira hanze uwo mugambi ariko yenda abantu ntibabyiteho. Paul Kagame ubwe yakoresheje invugo y’uko ashobora kuvomesha ikiyiko ingunguru kandi akazayikamya ! Uretse ko byagiye bishyirwa no mubikorwa ariko ibi avuga nibyo dukwiye no gushakiramo uwo mugambi ! None se kwica abantu nako abahutu ukabagaburira ingona, abasigaye ukabohera muri Rweru ubwo ni icyaha cyo kwica, kwibasira inyokomuntu cyangwa ni icyaha cya « genocide ». Nibutse ko icyaha kiba icyaha kubera cyujuje ibyo itegeko rya teganije. Ubu rero ni ubwicanyi bwibasira ubwoko bwujuje neza ibyubatse icyaha cya « genocide » rwose. Ikindi yivugiye nunvise n’amatwi yange n’uko ngo niyo byamusaba kwicisha inyundo isazi azabikora ! Ibi bigaragaza ko Perezida Paul Kagame adafite ubushobozi kandi adakwiye umwanya nkuriya wo guhagararira abanyarwanda bose ntavangura iryo ariryo ryose ribayeho. Nyamara se FPR ayoboye yamukozeho iki ubwo yavugaga ibi byose ! Ibi nabyo bigaragaza ko ari umugambi asangiye n’ishyaka rye FPR. Uyumugambi mubisha rero ukubiye mu rwango yanga abahutu. Perezida Paul Kagame we ubwe i Murambi ku Gikongoro, yivugiye ko ababajwe n’abahutu bamucitse bakambuka berekeza muri Congo. Uretse ko ubu bitakimubabaje kuko yabasanzeyo n’ubundi akabarimbura. Imana ibakire mu buruhukiro bwayo. Ibi byose rero biratwereka ubwoba n’urwango agatsiko kiyita ko kavugira nyamucye (Tutsi minority) kari gafite rubanda nyamwishi. Cyakora sinatinyuka kuvuga ko abahutu bakiri Majority kandi umukuru w’igihugu ubu yivugira ko atakibarirwa muri banyamucye. Ibi bishatse kuvugako atangiye kwizera ko intego ye yayigezeho kandi si birashoboka ahubwo umenya aribyo kuko uretse imibare yanyayo afite, ariko n’impfu abahutu bagiye bagwamo, imyaka ikaba irenze 24, bituma ntashidikanya ko batakiri nyamwishi ! Abahutu batagira ingano baguye mubwicanyi bwizweho neza aho za Byumba, mu Mutara, mu Ruhengeri ahaguye abarenga ibihumbi 200, Kibeho ahaguye abarenga ibihumbi 80, Mu makambi n’amashyamba bya Congo ahaguye abarenga Miliyoni 2, n’ahandi henshi ntarondoye! Ahandibutsa ko inkambi ya Kibeho yatewe byizweho neza kandi hagambiriye kurimbura abahutu bose bari barahahungiye. Ikigikorwa cyabaye FPR ifite ubutegetsi, bityo ubwacyo kikaba cyakwitwa « genocide » kuko kihagije rwose mu bigize icyaha cya « genocide ». Ikindi gikorwa kihagije kigaragaza « genocide » yibasiye ubwoko bw’abahutu ni ubwicanyi bwakorewe muri « opperation Kayumba ». Uyu Kayumba Nyamwasa wataye urugamba rw’abacengezi akibasira abaturage ba bahutu akabarasa, akica akabatwikira mubuvumo ubutegetsi bwe bwa FPR burebera, bumushimagiza, ntayindi nyito rwose « opperation Kayumba » yahabwa atari « genocide yibasiye abo mubwoko bw’abahutu ». Nyamara ejo bundi mwunvise ko Kayumba Nyamwasa mu muganda yagerageje gutanga muri iriya Film yasohowe na BBC : Rwanda’s untold story yanze kuzibukira ikinyoma maze akemeza ko « genocide » yateguwe n’intagondwa z’abahutu. Ibi biri mubidindiza abanyarwanda. Niba ukuri kuzwi umuntu nka kayumba uzi ibyabaye kandi uzi n’amategeko akaba akirimanganya murunva twerekezahe ? Nareke kuvuga ibintu kuko yanze abahutu ngo avuge ibindi kuko yanze kagame, ahubwo nashake ukuri asubize amaso inyuma cyangwase akarage ururimi karindwi mbere yo kubitangaza. Ntakindi kizafasha abanyarwanda uretse ukuri. Revolution izaza ariko bizazaba urwishe yanka ! Urusasu ruzavuga ariko bizajya irudubi ! Nimwige ukuri maze murebe ko bucya kabiri Kagame akiriho ? Ntibyashoboka kuko twese bwacya twashyize hamwe kandi twiteguye gutaha i Kigali twemye ntankomyi kuko twaba tuzi ibyo turimo. Ikindi gikomeye n’uko FPR, kuriya yateye inkambi z’abahutu bayihungiye muri Kongo, ikica, igasogota, igatwika mbese ikarimbura igice cy’ubwoko bw’abahutu nabyo mu mategeko byujuje ibisabwa byose ngo byitwe « genocide. Ibikandi n’ubundi nibyo Mapping Report ihamya ko ubwo inkiko zizaba zimaze kubyemeza ibi bizitwa « genocide ». Ibi si amagambo kuko icyi cyaha cya « genocide » ntikijya gisaza. ONU yizeye ko umunsi umwe umwicanyi azashyirirwaho iherezo maze amategeko agakurikizwa. Nanjye nta mpungenge nfite ko ubu bwicanyi butarahamagarwa mu izina ryabwo kuko bizaba byanze bikunze ni ikibazo k’igihe gusa. Icyaha cya « genocide » ntigisaza mbisubiremo. IV. « Genocide » yibasira abahutu izarangira ryari ? Twibaze rero impanvu FPR idashaka guhagarika ubwicanyi yatangijeguheratariki ya 01 Ukwakira 1990. Mbese n’iki cyaba kihishe inyuma y’ubu bwicanyi bwakorewe abahutu kandi bugikomeje gukorerwa abo mubwoko bw’abahutu kugeza uyu munsi kandi FPR ikaba itajya yemera ko abo bahutu bapfa? Ese aho si Genocide y’abo m’ubwoko bw’abahutu ikomeje? Muri iy’iminsi Imana yadushyiriye hanze ukuri kose maze twihera ijisho uko FPR/KAGAME bavomesha ikiyiko ingunguru yuzuye. Abahutu barashize. Imirambo yo muri Rweru yavanyeho amazimwe y’iyicwarubozo abahutu bakorerwa, iriya mirambo yavanyeho urujijo kubavugaga ko nta mugambi wo kurimbura abo mubwoko bw’abahutu ukiriho. Ibi byose rero bitugaragariye nyuma y’uko FPR yakwije ikinyoma isi yose ko abahutu ari abicanyi iyo bava bakagera. Iyi Propaganda nubundi ntakindi yabaga igamije uretse kwerekana ko Umuhutu ntacyo avuze ari umwicanyi, ruvumwa, napfa (niyicwa) amahanga ntazamuririre cyangwa ntazahangayike, cyangwase ntazanamutabare cyangwa ntazanamutabarize, byose. Ikindi muminsi ishize mu Rwanda hadutse inkongi y’umiriro yibasira cyane cyane amagereza n’ibindi bikorwa bimwe na bimwe by’abacuruzi. Ibi bikorwa rero byo gutwikabifitanye isano yabugufi na Genocide ikorerwa abahutu. FPR rero yabonye ko itazabona igisobanuro cy’aba bahutu bose bafunzwe imyaka irenga 20 barengana none yahisemo kubatwikira mu magereza. Ibi rwose ni « Genocide » muburyo budashidikanywaho. Naho gutwika imitungo y’abo cyangwa y’ababo ntaho bitaniye, ikindi kandi ni no kujijisha ngo badatwika amagereza gusa tugahita tumenya ntagushidikanya uwo mugambi mubisha. Ibikorwa bya Genocide yakorewe abahutu rero ni byinshi ariko icyi nacyo ntawakirengagiza rwose. Ndashishikariza abantu gusoma ingingo ya II n’iya III y’amasezerano mpuza mahanga ahana icyaha cya Genocide maze bakiyunvira ibikorwa nk’ibi FPR yagiye ikorera abahutu icyo bisobanura. Ibi ni ibikorwa abayobozi ba FPR/Inkotanyi ari nabo ubu bikubiye ubutegetsi, bakora babigambiriye, bagategura uburyo bigomba gushyirwa mubikorwa kandi bikaba bigambiriye kurimbura igice cyangwa bose (bibaye ibishoboka) mu bahuriye ku bwoko bw’abahutu. Ibyo rero nibyo ariya masezerano mpuzamahanga yita Genocide. Rwose buri munyarwanda wahagurukiye uru rugamba aho agera hose, mu buryo ashoboye bwose natabarize abahutu batarashiraho mu Rwanda. Niba ntagikozwe, ibi n’ibintu bizagaragara amazi yararenze inkombe. Gusa nizerako Imana nayo ihora ihoze buriya. Biracyaza... Venant Nkurunziza Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe amategeko no gukemura amakimbirane Ishema Party
Comments