top of page

Iyi ntambara igarutse kwicisha abantu mu Burundi ikwiye kwamaganwa!


abarundi bapfuye.JPG

Ngaho nimwirebere ibyo Aba assaillants bari gukorera abanyagihugu! Nk aba bavuga ko barwanira iki ?

1. Baca umugani mu Kinyarwanda ngo” Inkoni ikubise mukeba, uyirenza urugo”

Twese tuzi ukuntu amateka mabi yaranze igihugu cy’u Burundi yagiye agira ingaruka zikomeye mu Rwanda. Amateka mabi y’u Rwanda nayo akagira ingaruka ku Burundi. Niko byahoze, niko bikiri. Icyo umuntu yakwifuza ni uko n’amateka meza yagira ingaruka nziza mu bihugu byombi.

Koko rero kuri iyi si nta bindi bihugu bibiri biteye nk’u Burundi n’u Rwanda: bisangiye ururimi, bisangiye umuco, bisangiye IBIBAZO. Aho amaherezo ibi bihugu byombi ntibizagomba no gusangira IBISUBIZO ?

Muri iyi myaka 10 ishize, U Burundi ni igihugu cyari gitangiye kugaragara nk’ikiri gutera imbere mu nzira ya Demokarasi. Mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa Kamena (6) uyu mwaka (2015) yakorwa neza , mu bwisanzure, mu nzira yubahirije Itegekonshinga n’amasezerano ya Arusha, U Burundi bwaba buteye intambwe y’intangarugero kandi idasubira inyuma mu nzira ya demokarasi.

Gusa iyi ntambara yatangiriye mu CIBITOKE muri iki cyumweru gishize , igatezwa n’insoresore zitwaje ibirwanisho ziturutse mu majyepfo ya Kongo, irasa n’igendereye gukangura no gukabura abazimu b’ububwicanyi bwatsembye abaturage b’Abarundi batagira ingano guhera kera. Iyi ntambara itarasobanura neza abayiri inyuma irasa rwose n’igendereye gusubiza abavandimwe b’Abarundi mu icuraburindi nk’uko igikorwa kibisha cyo kwica Perezida Melchior Ndadaye wari watowe n’abaturage mu buryo bwa demokarasi isesuye cyatesheje igihugu cyose gahunda nziza cyari kimaze gufata, kigishorwa mu ntambara yamaze imyaka irenga icumi, amaraso y’inzirakarengane ameneka ubutitsa!

Abantu biyemeje gutangiza iyi ntambara ntabwo bifuriza Abarundi n’u Burundi amahoro. Ni abanzi b’ineza rusange, bakwiye guterwa utwatsi n’ibihugu by’inshuti n’abaturanyi . Nta gushidikanya ko abashaka iyi ntambara ari babandi n'ubundi bahora baronka inyungu zabo iyo hari akaduruvayo mu gihugu ndetse no mu Karere kose k'ibiyaga bigari. Mu minsi mike ukuri kose kuraba kwagiye ahagaragara.

Koko rero hari ibibazo abantu b'umutima mwiza bakomeje kwibaza ariko bakabiburira igisubizo :

(1) Ko mu Burundi hateganyijwe amatora mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, udashaka kuyitabira arashaka iki kindi kizima ?

(2)Ko Amashyaka arenga 50 yemewe mu gihugu , ushaka ubutegetsi yakoresheje Ishyaka rye n’abayoboke baryo bakaganira n’abarundi babumva bakabafasha gutsinda amatora mu buryo bunyuze mu mucyo ?

(3)Ko i Burundi hari amaradiyo ane yigenga, hakaba Televiziyo yigenga, hakaba ibinyamakuru bitagira ingano byigenga, hakaba amashyirahamwe ya societe civile arenga igihumbi (1000) akorera mu bwisanzure…kuki hari abacyumva ko bagomba gushinga umurwi umena amaraso y’abanyagihugu kugira ngo bakunde bagere ku butegetsi ?

2.Ubwisanzure bugaragara i Burundi uwabutwihera no mu Rwanda !

pierre Nkurunziza222.jpg

Perezida Petero Nkurunziza

Uko bigaragara muri iki gihe, u Burundi bwasize u Rwanda cyane mu kubahiriza uburenganzira shingiro bw’abenegihugu harimo uburenganzira bwo kuvuga no kwandika icyo umuntu ashatse(freedom of expression) n'uburenganzira bwo gukora inama no kwishyira hamwe (droit de reunion et d’association), Ushaka gukora politiki ntafatwa nk'umwanzi wo guhashywa, amategeko aramurengera

Ibi nibyo bintu by’ingenzi cyane bibura mu Rwanda aho abaturage babayeho nk’imfungwa n’abacakara mu gihugu cyabo. Utavuga rumwe n'ubutegetsi bw'igitugu ahita afatwa nk'umwanzi w'igihugu, akagerekwaho ibyaha by'ibihimbano atigeze akora, imbwa zikaba ziramubonye! Politiki ya FPR ni agahomamunwa !

Iyo ubonye ukuntu abategetsi b’u Rwanda birata ngo ngaha bateje igihugu imbere kurusha abaturanyi b’Abarundi wibaza rwose icyo bashingiraho kikakuyobera. Icyakora koko hari ibintu bine bigaragara ko u Rwanda rubirusha u Burundi muri iki gihe. Ibyo bintu bine ni ukubakira ubutegetsi ku:

  • iterabwoba,

  • ikinyoma,

  • irondakoko no

  • kwikubira ibyiza byose by’igihugu.

Muri ibi koko u Rwanda ruyobowe na FPR Inkotanyi ruza ku mwanya wa mbere ku isi hose, uwo mudari rukwiye kuwambikwa rwose.

  • Ducengere ukuri ku ibintu

Hari abantu benshi batarumva neza ukuntu umugambwe UPRONA watsinzwe ruhenu ukava ku butegetsi! Hari abandi batari bake bajya bibeshya bikomeye iyo bemeza ngo UPRONA “yagandaguye Melchior Ndadaye“ Perezida wa mbere w’umuhutu wari watowe n’abaturage mu mwaka w’1993 akaza kwicwa mu buryo buteye isoni n’abasoda bari bashinzwe kumurinda amaze amezi atatu gusa arahiriye kuyobora u Burundi!

Iyo urebye uko UPRONA byayigendekeye kuva icyo gihe n’uko ihagaze nabi uyu munsi, ubona neza ko ahubwo Melchior Ndadaye ari we “wagandaguye umugambwe UPRONA”, akawusandaza ku buryo budasubirwaho! Urupfu rubi Ndadaye yishwe ntirwashoboraga gusiga UPRONA ari ntaraga! Inabi igira umwihariko wo gusubira inyuma igasenya ibyo yubatse byose ! UPRONA niho igeze. Ubu yacitsemo ibice abasore n'inkumi ba Nouvelle generation bakomeje kubaka UPRONA yabo nshyashya ititeguye guheka no kubazwa ibyaha bikomeye batagizemo uruhare. UPRONA ishaje niyo urupfu rwa Ndadaye rwasize rwivuganye, mbese nk'uko FPR ikeneye abasore bayivugurura ishaje ikajyana n'amahano atagira ingano yakoreye Abanyarwanda,

Koko rero ibyo Melchior Ndadaye yarwaniye yabigezeho kurenza uko yabitekerezaga akiri mu mubiri, ni ukuvuga kurwanya no gutsinda ukwikubira ibyiza byose by'igihugu byari mu maboko ya UPRONA( nk'uko bimeze ku bwa FPR) no guharanira ukureshya kw’Abahutu n’Abatutsi b‘ i Burundi. Ubu Abahutu n’Abatutsi b’i Burundi bari kumwe mu nzego zose z’ubuyobozi bw’igihugu n’iz’umutekano. Nta mwenegihugu ugihezwa mu nzego z’ubucamanza, mu gisilikari no mu gipolisi, muri kaminuza, ….hose bagerageza GUSARANGANYA.

Ubu umurundi wese ashobora gutura muri Quartier ashaka mu mujyi wa Bujumbura. Za quartiers z’Abatutsi gusa Abahutu batageragamo ngo babeho, za Quartiers zari zihariwe n’Abahutu gusa, za Avenue de la mort….byose byasubiwemo, biriko birahinduka! Nta gahora gahanze.

Ariko ikiruta ibindi, Abarundi baratinyuka bakavugira ku mugaragaro bati: Wa mututsi we! Wa muhutu we! Nta we ushinjwa ingengabitekerezo ya jenoside kubera ko yivugiye ibiriho. Buri wese aterwa ishema n’icyo aricyo kandi hari benshi bamaze kumva ko bidakwiye guhera ku bwoko bwawe ngo wumve ko ugomba kurimbura abo mutabuhuje ! Iyo mpinduka nziza igeze kure i Burundi.

Ibi se bizagera mu Rwanda ryari ko mbona gusa abirirwa biyemera ngo bateje igihugu imbere ariko wareba ibyo bakoze ugasanga ari amagambo yuzuye ibinyoma bigamije kwibonekeza gusa ! Bateye imbere bate? Guhatira abantu kukuvuga neza kandi nta kizima wabakoreye byitwa gushinyagura cyangwa gukina abandi ku mubyimba! Niyo mikino FPR imaze kumenyereza Abanyarwanda . Amagorofa y’abazungu batuye Kigali se amariye iki abaturage batindahajwe? Isuku yo muri Kapitali imariye iki abaturage 80% bicwa n’inzara n’ubutindi ? Umunyeshuri w’umuhanga waretse ishuri kubera kubura ubufasha , cyangwa uwarangije kaminuza akaba amaze imyaka 5 mu bushomeri….azi iki ku iterambere riririmbwa muri Kigali?....

Umwanzuro

Muri iki gihe, hari byinshi byiza Abanyarwanda bakwiye kwigira ku barundi .Abarundi bari mu nzira nziza yubaka ejo hazaza heza h’igihugu cyabo, nibirinde gusa gutega amatwi ababashuka ngo bishore mu ntambara zisesa amaraso. Abarundi baraye bari bwinjire mu rwego rw’ibihugu bikomeye bigendera ku mahame ya demokarasi nibitondera amatora yegereje, bagatora mu

bwisanzure, bubahirije itegekonshinga n’amasezerano ya Arusha. Ishyaka riri ku butegetsi rifite “responsabilité” ikomeye mu gutuma ibintu bigenda neza. Rifite abagabo n'abagore batari bake bashyira mu gaciro kandi bamaze kugira ubunararibonye, twizeye ko batazakoza Abarurndi isoni.

Nk’uko bivugwa ngo umuturanyi mubi arutwa n’itongo, n’umuturanyi mwiza ni « cadeau » itagereranywa itangwa n’Imana. Iyaba ibi bihugu byacu byombi byafatanyaga kubaka neza ejo hazaza h’amahoro ndetse amaherezo bikazarushaho kwegerana no gufatanya inzego zimwe na zimwe hagamijwe iterambere riboneye ry’abenegihugu babyo basanzwe bafite byinshi bibahuza kurusha ibibatanya. Akarere kose k'Ibiyaga bigariri kabyungukiramo aho guhora gatezwamo imidugararo y'urudaca iturutse ahanini mu Rwanda no mu Burundi.

Padiri Thomas Nahimana

Umuyobozi w’Ishyaka Ishema ry’ u Rwanda.

 
 
 

Comentários


RSS Feed
Donate with PayPal

VM

  • Facebook Social Icon
  • Twitter Social Icon
  • Google+ Social Icon
  • YouTube Social  Icon
  • Pinterest Social Icon
  • Instagram Social Icon
bottom of page