top of page

2015: URUBUGA VENANT MAGAZINE RUBIFURIJE UMWAKA MUHIRE UZABE UWO KWIBOHORA UBUTEGETSI BW'AGATSIKO KA


10308873_905459369464853_2483554753598500729_n.jpg

Tunejejwe no kwifuriza Abanyarwanda b'ingeri zose umwaka mushya muhire wa 2015. Turabizi ko abanyarwanda benshi bafite ibibazo by'ingutu batewe n'ubutegetsi bw'igitugu bwa FPR Inkotanyi ariko ibyo ntibikwiye kuduca intege ngo twunve ko ubuzima burangiriye aha. Yego ubutegetsi buriho bwigirijeho nkana rubanda, rurenganya Rubanda, bwambura baturarwanda imitungo yabo, bafunga inzirakarengane.

Tuzi neza ko ubutegetsi bw'agatsiko ka FPR bwishe inzirakarengane nyinshi, abarokotse ubwo bwicanyi dore bari kugokera imahanga. Ikibabaje ariko ntabwo izonkoramaraso ziteguye kunamura icumu kuburyo ntayindi nzira isigaye uretse kuburwanya kugeza tubukuyeho tukimika ubutegetsi bukorera inyungu z'umunyarwanda uwo ariwe wese hatitawe kubyaba bimutandukanya n'abandi bavukarwanda.

Iyo niyo mpanvu itumye turenga akaga kose twatewe na Rukarabankaba ngo ni FPR maze tukagira tuti Turenge akagaga kose twashowemo na FPR maze twishimire kurangiza umwaka wa 2014 none dore dutangiye undi mushyashya wa 2015.

Ibyo rero ni bitubere igihamya n'ikimenyetso ko imigambi y'abagizi banabi, y'abagome, y'abicanyi bose bibumbiye mu ishyirahamwe rya DMI/FPR idasumba imigambi y'Imana Ishobora byose.

Nimuze twishime ariko kandi twibuke ko tugomba kwitaba ijwi ry'Imana. Niyo mpanvu Uryunva wese ntiyinangire imitima. Ahubwo yemere dufatanye uru rurugambwa nizera ko Imana iri muruhande rwacu maze duhangane n'agatsiko kayogoje ibintu mu bana b'u Rwanda.

Igihe kirageze ngo dushire ubwoba kuko twirukankanwe kera none dore tugeze kumpera y'isi. Ni mucyenyere rero mukomeze maze tubaze uwatwirukankanaga icyo adushakaho. Ni muharanire ko adashobora gukomeza gukomeza ayo mabi yose muri uyumwaka kandi birashoboka niba mu byemeye! Erega twatije ingufu umwanzi igihe kirekire!

Cyo nimureke tubohore abana b'Imana dore barananiwe.

Ngaho ni mwishimire ibyo mwiyemeje kuva ubu tariki 01/01/2015.

Dore akaririmbo mbatuye:

Thank you all Happy New Year 2015.

By VENANT MAGAZINE


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page