top of page

TOM NDAHIRO NA FPR BARENDA GUTA ISHABURE BAKIRUKA KU MANYWA Y'IHANGU


rpf.jpg

Mu nyandiko yasohotse tariki ya 28 Ukuboza mu kinyamakuru Rushyashya.net gikorera kandi kikanyuzwamo ibyifuzo bya Leta y’agatsiko ka FPR, uwiyita Cyiza Davidson yerekanye aho FPR ihagaze n’uko ibona impunzi ziri mu mashyamba ya Congo. Dore ibitekerezo by’ingenzi bizinduye Tom Ndahiro wiyita Cyiza Davidson:

  1. Ngo hari intambara izahanganisha impunzi ubwazo.

  2. Guhindura ku ngufu ishyaka ISHEMA umutwe wa gisirikare.

Mbere y’uko dusuzumira hamwe izi ngingo ariko reka twibutse ibi bikurikira:

Mu by’ukuri abenshi tumaze kumenya neza imikorere ya FPR. Iyo ijya gukora igikorwa iki n’iki kigayitse igira intambwe ikurikira.

  • Intambwe ya mbere ni ukurema opinion. Muri iyi ntambwe, hakoreshejwe itangazamakuru ry’ubwoko bwose ndetse na social media, FPR ibanza guhindanya umuntu uyu n’uyu cyangwa ishyirahamwe iri n’iri ikerekana ibyo yita ububi bwe cyangwa se bw’iryo shyirahamwe. Ku bareba hafi iyi ntambwe bayifata nk’iyoroshye ndetse hari n’abicecekera ngo ntacyo bibatwaye, ngo uwanze uruvugo yaheze mu nda ya nyina,… nyamara biba ari intangiriro mbi, aka wa mugani ngo imbeba irya umuhini yototera isuka.

  • Intambwe ya kabiri iba kwerekana ko abantu benshi cyane bafitanye ibibazo n’ uwo muntu cyangwa se n’iryo shyirahamwe. Kubera ko mu ntambwe ya mbere abantu baba baramaze kwakira ya opinion y’ububi bw’uwo muntu/ishyirahamwe, mu ntambwe ya kabiri byorohera ababisoma n’ababyumva kubyemera, kuko umuntu ubusanzwe mubi agirana ibibazo na benshi ndetse akaba yagira abanzi batabarika.

  • Intambwe ya gatatu iba kugirira nabi wa muntu. Agafungwa cyangwa se akicwa. Iyo ari ishyirahamwe, kuri iyi ntambwe hakorwa amanyanga, rigacengerwa, nyuma ba bacengezi bakaritezamo akavuyo, hakagaragazwa ko ryacitsemo ibice abarigize bakamarana maze rigahita ritakarizwa icyizere. Amashyaka ya politiki atari make yahuye n’icyo kibazo.

  • Intambwe ya kane ni ugusibanganya ibimenyetso. Muri iyi ntambwe FPR ikoresha ibitangazamakuru byinshi yerekana ko ‘ nk’uko byari byaravuzwe mbere’ uwo muntu yari afite abanzi benshi bityo uwo ari we wese yashoboraga kumwica. Ibi biyobya uburari maze FPR igasigara yigaramiye nk’umwere kuri ayo maraso, naho ku mashyirahamwe discours zigacicikana ngo n’ubundi nta mbaraga yigeze agira.

Reka tugaruke ku nkuru ya Tom Ndahiro :

Uyu mugabo azwi nk’umwarimu wo gukata Kawa( moniteur agri) ariko akaba yarigize ngo umuhanga mu bya jenoside ( uko itegurwa n’uko ishyirwa mu bikorwa) ndetse akaba ari n’umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu itumanaho/ itangazamakuru. Iyo usomye inkuru ye witonze uhita ubona ko arimo guteguriza iby’ikinamico yamaze gupangwa na FPR ikaba igiye gukinwa vuba aha.

  1. Ngo intambara izahanganisha impunzi ubwazo.

Ngo hagiye kuba intambara hagati y’impunzi ziri muri Congo ngo zipfa ubuyobozi. Aha Moniteri Agri uyu aravuga ko zimwe mu mpunzi ndetse n’abarwanyi ba FDLR ngo bazaba bari ku ruhande rwa Padiri Nahimana Thomas n’ishyaka Ishema, ngo uru ruhande rukazarwana n’uruhande rushyigikiye General Majoro Byiringiro. Nk’uko twabibonye haruguru, nyuma y’intambwe twabonye yo kurema opinion, haje intambwe yo kwerekana abanzi benshi ba Padiri Thomas n’Ishyaka Ishema. Twese tuzi uko mu minsi ishize iki kinyamakuru Rushyashya.net cyavuye hasi mu kwamamaza ko ngo amashyaka Ishema na FDLR badacana uwaka. Nko mu nkuru yasohotse tariki ya 26 Ugushyingo 2014, Tom Ndahiro alias Cyiza Davidson yashishikajwe no kwerekana ngo uko habaye isubiranamo hagati ya FDLR n’Ishema Party. ( http://rushyashya.net/politiki/fdlr-twagiramungu-faustin-na.html). Wasanga hari abemeye koko icyo kinyoma!

Reka nibutse neza ko ISHEMA na FDLR ari amashyaka abiri atandukanye, adahuje uburyo bwo kubona inzira yakemurirwamo ibibazo bikomeye bihangayikishije Abanyarwanda muri iki gihe. FDLR ni umutwe witwaje intwaro naho Ishyaka ISHEMA rigashyira imbere inzira y’amahoro, kuko ritifuza ko intambara zimena amaraso zakongera gushozwa kuko zarushaho gushegesha umuryango nyarwanda wababaye bihagije. Ntawe utazi neza ko aya mashyaka yombi nta masezerano y’imikoranire yigeze agirana. Gusa, imyumvire itandukanye siyo yagirwa impamvu ya za ngo turwane cyangwa se intandaro yo kwicana. Niyo Demokarasi duharanira.

Niba FPR ,mu ijwi ry’umukangurambaga wayo Tom Ndahiro alias Cyiza Davidson, ishishikariye bidasanzwe “gushyingira no gutandukanya” FDLR n’Ishema Party ni uko hari umugambi mubisha uri gucurwa, uzajya ahabona mu minsi iri imbere !

2. Guhindura ku ngufu ishyaka ISHEMA umutwe wa gisirikare.

Tom Ndahiro/Cyiza Davidson araducira amarenga: FPR yamaze kwinjiza abasirikare bayo muri Congo harimo n’abatari bake bahoze muri FDLR bakaza gutaha mu Rwanda. Mu minsi mikeya iri imbere aha , mu gihe UN yaba yigijeyo icyemezo cyo kurasa kuri FDLR, abacengezi ba FPR bazateza akavuyo muri Kongo, barase amasasu menshi cyane ku buryo bw’ikinamico ndetse amasasu amwe agwe no mu Rwanda. Hazahita haboneka abasirikare bavuga ko bishyize mu maboko y’ingabo z’u Rwanda (ikinamico) bemeze ko hari intambara hagati y’abagize FDLR, bamwe bashyigikiye Ishema abandi bashyigikiye Byiringiro! Iki kinyoma kizaba kigamije gukora dossier y’imikoranire ya Thomas Nahimana n’imitwe ivuga ko iteganya gutera u Rwanda.

Ntawe utabizi. icyemezo cy’Ishyaka Ishema cyo kujya gukorera politiki mu Rwanda no kugira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017 gihangayikishije bidasanzwe FPR-Inkotanyi. Mu Manama menshi y’abayobozi ba FPR, hakomeje gutangwa amabwiriza ko Kagame atifuza Ishema mu Rwanda mu matora ya 2017. Ngo bagomba gukora ibishoboka byose bakabuza Padiri Thomas umukandida w’Ishema gukandagira ku butaka bw’u Rwanda. Inkuru zihita muri iyi minsi n’izigiye kungikanywa mu minsi iri imbere , nta kindi zigamije uretse iterabwoba, hagamijwe kugamburuza Abataripfana ngo batinye kujya mu Rwanda, ngo hato batazafungwa ! Icyo abambari ba FPR batazi ni uko Abataripfana ari inzirabwoba nyakuri, iyo ikaba ari imwe mu ntego 3 ishyaka ryabo rishyize imbere: Ukuri, Ubutwari (= Intrépidité), Ugusaranganya.

3. Tubyumve dute ?

Mu by’ukuri hari ikintu giteye ubwoba FPR kuko idashobora kugihagarika cyangwa kugi controla muri iki gihe. Ni ubushobozi n’ubushake bwa rubanda bwo guhaguruka bagakora Revolisiyo. Imbarutso ya revolisiyo kandi turayikozaho imitwe y’intoki : FPR izagerageza guhindura itegekonshinga maze abadepite nibakora ikosa ribicisha (erreur fatale) ryo kwemera uwo mushinga, mu gihe cya Referendum abaturage bazabatere utwatsi, batore « OYA », FPR igerageze kwiba amajwi ivuga ko ivugururwa ry’itegeko nshinga ryatowe maze rubanda ihagurukane umuriri mwinshi ivudukane Agatsiko, izuba riva.

FPR izi neza kandi ko Abataripfana bamaze kwitegura urugendo rwo kwegera abaturage kugira ngo ifirimbi ya nyuma y’umukino nivuga ibyanditswe bizasohorere ku Gatsiko. Ibi rero iyo byiyongereyeho icyemezo cy’ugushyira intwaro hasi kwa FDLR kugira ngo ikore urugamba rwa politiki, birya FPR ahantu idashobora kwishima, akaba ari nayo mpamvu abagize Agatsiko n’abavugizi bako bakomeje kungikanya inkuru zicurikanze, zuzuye amateshwa n’ibihimbano bitarangwamo ugushyira mu gaciro, mbese bameze nk’abari hafi guta ishabure bakiruka ku musozi ku manywa y’ihangu.

Kubera ibyo, ubu FPR irifuza cyane uwayigabaho igitero cy’amasasu kugira ngo ibone uko yirara mu Bataripfana n’abaturage bari mu gihugu ikabarimarima yitwaje ko igihugu kiri mu ntambara maze n’ikitwa amatora cyose kigashyirwa ku ruhande. Icyakora baribeshya bikomeye, the wind of change is blowing.

Umwanzuro

Reka mbisubiremo , biragaragarira buri wese ko inyandiko za Tom Ndahiro alias Cyiza Davidson hamwe na discours za FPR muri iyi minsi nta kindi zigamije uretse kuzana iterabwoba ku Bataripfana ngo tutazajya mu Rwanda. Nyamara nta gisibya, nk’uko Congres y’ishyaka ISHEMA yo kuva tariki ya 7 kugeza tariki ya 9 Gashyantare 2014 yabyemeje, Abataripfana bazasesekara i Kigali bitarenze kuwa 28 Mutarama 2016.

Reka dusoze dutura Tom Ndahiro/Cyiza Davidson aka karirimbo umunyarwandakazi yatwigishije. (Twaza Mwajya he?)

Chaste Gahunde

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ishema Party

No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page