top of page

Umwihariko wa Revolisiyo: Kumenya umwanzi w'igihugu ni ngombwa mbere yo kumurwanya


image_abbc3a9-300x300.jpg

Igituma abaturage badahuriza hamwe ngo bave kuri uru rubaho, ni uko bagishidikanya ku mwanzi nyawe bafite. Naho ubundi ak'umunyagitugu yahanantuka mu isegonda rimwe gusa.

Ubushize twarebeye hamwe uko umu lideri (leader) ari ngombwa kugira ngo abaturage bisuganye. Muri uyu mutwe wa gatatu w'Umwihariko wa Revolisiyo, turarebera hamwe umwanzi w'igihugu uwo ari we kimwe n'amakosa akwiriye kwirindwa mu mitekerereze y'umu lideri ( leader)

UMUTWE WA 3 : KUKI POLITIKI YA PAUL KAGAME IHORA YIGISHA MUNYANGIRE, NGO UYU NI UMWANZI W'IGIHUGU, NGO ABA NI INYANGARWANDA, BARIYA BO NI IBIPINGA ?

Iki kibazo kirakomeye. Nanjye nakunze kucyibaza : kuki muri politiki hahora havugwa abanzi, abanyapolitiki ntibigere na rimwe bigisha abantu gukundana ? Aho sicyo gitera abakunda Imana kwitaza ibya politiki bagahitamo kubigendera kure dore ko na Bibiliya itwigisha ngo "mukunde abanzi banyu" ?

IBANGA RYA 9: Kumenya gutandukanya inshuti n’umwanzi w’igihugu

Burya rero ihurizo ryubakirwaho politiki iyo ariyo yose ni ugutandukanya inshuti n'umwanzi w'igihugu. Si Paul Kagame wadukanye iby'uko muri politiki havugwa cyane UMWANZI, biri muri kamere y'umurimo wa politiki ! Hatabayeho uwo mukino wo gutandukanya incuti n'umwanzi kugira ngo haboneke uburyo busobanutse bwo gukumira umwanzi cyangwa kumwivuna, politiki(=kubungabunga imibereho myiza y'abenegihugu) ntiyashoboka.

Tuzi twese ko igitera abantu kwemeza ko bafitanye isano ikomeye yo kuba abenegihugu kimwe(nationaux), ari ukugira ngo bitandukanye n'abanyamahanga. Kugira ubwenegihugu (nationalité) hari uburenganzira, ububasha bwinshi n'inshingano biguha, umunyamahanga atagira cyangwa se abuzwa kugira, twavuga nko kugira uruhare mu mirimo bwite y'ubutegetsi bw'igihugu ! Uretse mu Rwanda rw'iki gihe, nta kindi gihugu cyemerera abanyamahanga kugira uruhare rukomeye nko mu buyobozi bw'ingabo z'igihugu cyangwa mu buyobozi bwite bwa Leta....

Kenshi rero umunyamahanga, kuko adasa n' abenegihugu, ni we wa mbere ugenwa nk'umwanzi w'igihugu, kuko aba afite inyungu zivuguruza izacu abenegihugu, akaba ndetse ashobora kudusenyera, iyo abiboneye uburyo. Niyo mpamvu Leta iyo ariyo yose ikora uko ishoboye ikagira ingabo z'igihugu zigomba guhora ziteguye gusenya ingufu z'umwanzi. Gutangiza intambara ni inshingano ikomeye ya Leta.

N'iyo hatariho intambara iyi isesa amaraso, politiki yo ihora ari intambara. Abanyapolitiki nyabo ntibagoheka, bahora bashishoza kugira ngo batahure hakiri kare umwanzi w'igihugu n'amayeri ye, babone uko bamurwanya atarabasenyera. Niyo mpamvu n'amagambo (vocabulaire) akoreshwa muri politiki ahora asa n'aho ari gashozantambara (polémique), atandukanye rwose n'akoreshwa mu nsengero, kwa muganga, mu isoko.....

IBANGA RYA 10 : Umwanzi w'igihugu ni nde ?

Reka tubanze dutandukanye ibintu :Iyo Bibiliya igize iti mukunde abanzi banyu bivuga iki ? Ururimi rw'ikilatini rugira amagambo 2 akoreshwa mu kuvuga umwanzi : hari inimicus: ni umwanzi wanjye ku giti cyanjye; hakaba na hostis: umwanzi w'igihugu.

Mu ivanjili ya Matayo 5, 44 n'iya Luka 6, 27, Yezu yaravuze ati :"diligite inimicos vestros : Nimukunde abanzi banyu". Dore akoresheje ijambo inimicos ntabwo akoresheje hostes . Byumvikane ko umwanzi Yezu adushishikariza gukunda ari umwanzi wanjye ku giti cyanjye. Ibiduteranya dushobora kubiganiraho twembi, tukiyunga ndetse tukaba twakundana. Ntabwo Yezu abwira abamwumva ngo nimukunde abanzi b'igihugu cyanyu (hostes) kandi mubafashe kugisenya ! Ahubwo umuntu ukunda Imana agomba guhora yiteguye no kuba yamena amaraso ye arengera igihugu cye !Amateka y'intambara ziswe "Croisades" ashimangira ubwo buryo bwo kumva ibintu.

IBANGA RYA 11 : Ibiranga umwanzi w’igihugu

Mu by'ukuri Umwanzi w'igihugu ukwiye kurwanywa ni wawundi utera igihugu akica abenegihugu ; ni utera igihugu agasahura umutungo w'abenegihugu kugira ngo bo bicwe n'inzara ; ni wawundi uhungabanya koko umutekano w'abanyagihugu, agateza intugunda, akababuza amahwemo ; Umwanzi w'igihugu ni uhonyora uburenganzira bw'ibanze bw'abanyagihugu akababuza kwishyira no kwizana mu gihugu cyabo.Uwo ni we mwanzi w'igihugu kuko abangamira inyungu rusange (interêt général) z'abanyagihugu bose, cyangwa iz'igice kimwe cy'abanyagihugu, akazisimbuza inyungu ze bwite.

Umwanzi ashobora gutera aturutse hanze y'igihugu cyangwa imbere mu gihugu. Umwanzi ashobora kuba umunyamahanga cyangwa umunyagihugu wigize kagarara, akitandukanya n'abavandimwe basangiye igihugu bityo akihindura nk'umunyamahanga!

IBANGA RYA 12 : Amakosa 4 umuyobozi w’igihugu agomba kwirinda

Ikibazo gikomerera abanyapolitiki bo mu bihe byose n'ahantu hose ni ukumenya kugena umwanzi w'igihugu uwo ari we, kandi ntibamwibeshyeho. Hari amakosa ane akomeye cyane umuyobozi w'igihugu atagomba gukora :

1. Kwibeshya ku ncuti ukayita umwanzi.

2. Kwibeshya ku mwanzi ukamwita incuti, ukamutuza mu mbere!

3. Gufata umwanzi wawe ku giti cyawe ukamwita umwanzi w'igihugu

4.Gufata igice kimwe cy'abenegihugu ukacyita abanzi b'igihugu.

Impamvu aya makosa akomeye ni uko asenya igihugu ku buryo budasubirwaho. Iyo ubutegetsi bumaze kugena umwanzi w'igihugu, hahita hakurikiraho kurundanya ingufu za Leta zimurwanya. Iyo Perezida nka Paul Kagame afashe abanzi be ku giti cye, bamwe bafitanye udukimbirane dusanzwe dukomoka mu Rugano, akabarwanya akoresheje ingufu za Leta, aba abakabirije cyane, ni akarengane kabi.

Iyo Umukuru w'igihugu afashe igice kimwe cy'abanyagihugu kikitwa Inyangarwanda (Abatutsi) cyangwa Ibipinga (Abahutu), aba atangije umwiryane mu benegihugu uyu bita guerre civile. Ingufu zose zakagombye kubaka igihugu zijya mu byo guhanganisha abaturage, ibikorwa by'amajyambere bigasenywa, igihugu kikajya mu icuraburindi. Ushaka kumva uko jenoside itegurwa ikanashyirwa mu bikorwa yahera aho !

IBANGA RYA 13 : Ni ngombwa rwose kutibeshya ku mwanzi w'igihugu

Ni ngombwa rwose kutibeshya ku mwanzi w'igihugu. Nko muri iki gihe, iyo nitegereje Urwanda mbona neza ko umwanzi KABOMBO w'igihugu atari FDLR, kuko tumaze kubona neza ko Paul Kagame ahamagara abagize uwo mutwe w'inyeshyamba, igihe cyose abakeneye, bakaza, bagafatanya na we mu butegetsi bw'igihugu, ntagire n'igihano abagenera kandi yajyaga avuga ko azi neza amahano ngo basize bakoze ! Iyo Umunyagitugu Paul Kagame yihandagaza akabita abanzi b'igihugu, aba agamije kurangaza Abanyarwanda gusa nta kindi! N'iyo atubeshye ngo agiye muri Kongo kubarwanya, twamenye ko icy'ingenzi kiba kimujyanyeyo ari ugusahura amabuye y'agaciro, maze abana b'Abanyarwanda bagatikirirayo mu nyungu ze bwite.

Umwanzi w'igihugu si Kayumba Nyamwasa na bagenzi be ! Icyakora bashobora kuba ari abanzi ba Paul Kagame ku giti cye kuko bigeze kuba mu ncuti ze ! Kubagerekaho umuzigo wo kuba abanzi b'Urwanda ni ukubakabiriza no kubaharabika, no kurangaza Abanyarwanda. Kubarwanya hakoreshejwe ingufu za leta ni icyaha gikomeye gishobora kwitwa détournement de pouvoir ! Akayabo k'amafaranga akoreshwa mu kubahiga no kugerageza kubarasa yarihira abana b'abakene batari bake bakiga kaminuza!

Umwanzi w'Urwanda si Victoire Ingabire, si Bernard Ntaganda, si Deogratias Mushayidi bazira gusa kuba baragerageje kuvuga icyo batekereza, nta zindi gahunda mbisha bafitiye Urwababyaye, nta n'izindi ngufu bifitiye zo kugirira Abanyarwanda nabi ! Uwo mutavuga rumwe muri politiki (simple adversaire), si umwanzi w'igihugu byanze bikunze. Umwanzi w'Urwanda si abatinyuka kuvuga cyangwa kwandika amakosa n'amahano y'ingoma y'umunyagitugu Paul Kagame n'agatsiko ke k'abahotozi.

IBANGA RYA 14 : Umwanzi w’Urwanda ni nde ?

None se Umwanzi w'Urwanda, dukwiye twese guhagurukira, tukamurwanya twivuye inyuma yaba ari nde muri iki gihe ? Aho UMWANZI KABOMBO w'igihugu cyacu ntiyaba ari Paul Kagame n'agatsiko ke k'abicanyi bakomeje guhekura Urwanda no kurusahura ? Igisubizo ni yego.

Biracyaza…

Niba ufite icyo ushaka gusobanuza, watwandikira kuri aderesi ikurikira:

ishema_party@yahoo.fr cyangwa se ugasura urubuga http://www.ishemaparty.mobiukatwandikira ukoresheje uburyo bwateganyijwe. Ushobora no gusura imbuga zacu kuri facebook.


 
 
 

Kommentarer


RSS Feed
Donate with PayPal

VM

  • Facebook Social Icon
  • Twitter Social Icon
  • Google+ Social Icon
  • YouTube Social  Icon
  • Pinterest Social Icon
  • Instagram Social Icon
bottom of page