top of page

Umwihariko wa Revolisiyo: Ni iki gituma Agatsiko-Sajya Kabasha Kunesha Miliyoni 11 z’Abanyarwanda?


image_abbc3a9-300x300.jpg

Itegereze iyi foto: ibaze aba baturage baramutse bavuye kuri uru rubaho, uriya ubabwira ijambo byamugendekera bite? Ni koko burya umunyagitugu akoresha imbaraga z’abaturage mu kubakandamiza. Abaturage baramutse babimenye bagafata icyemezo, umunyagitugu yarara ahirimye mu manga.

Abantu benshi bakunze kwibaza uburyo bishoboka ko umunyapolitiki umwe gusa nka Paul Kagame ayobora ku gitugu Abanyarwanda miliyoni 11, imyaka irenga 20 igashira, abaturage batamukunda, bakabura imbaraga zo kumukuraho.

Igisubizo :

Ndabanza gusobanura ko politiki bitavuga amanyanga, kwiba, kubeshya no kwica abaturage nk’uko abanyapolitiki babi twakunze kubona iwacu batumye tugumana isura mbi y’uwo murimo utoroshye. Umwuga wa politiki ni umwuga mwiza cyane, ndetse uruta indi yose kuko abawukora neza bashinzwe kwita ku buzima bw’abenegihugu kugira ngo babeho mu mahoro n’umutekano kandi babone uko bakora indi mirimo yo kwiteza imbere mu by’ubukungu no mw’ iyobokamana. Iyo umwuga wa politiki tuwuhariye ibisambo n’abambuzi, twese bitugiraho ingaruka mbi, tugahora mu ntambara z’urudaca, mu mwiryane…mbese nk’uko bimeze ubu mu Rwanda. Kiliziya gatolika yo yashyizeho n’umutagatifu ushinzwe kuvuganira abanyapolitiki mw’ijuru, ni umwongereza witwa Thomas More. Birumvikana rero ko uwo murimo wemewe n’abo mu ijuru atari umwihariko w’abicanyi, abanyakinyoma n’ingegera z’ubwoko bwose.

Ni gute umuntu umwe nka Paul Kagame ashobora gushyira abantu miliyoni 11 ku ngoyi ?

Birashoboka rwose. Ibanga rye ni uko afata ingufu z’abaturage ubwabo (miliyoni 11), akaba arizo ababohesha! Burya rero icyo Paul Kagame adushoboza ni uko yabashije kuremaagatsiko k’abantu bake cyane batarenze 8,(umunani ujya inama uruta ijana rirasana !), abo bakaba ari abantu bamwumvira 100%, badashobora kumugambanira. Si ngombwa ko abo bantu baba abanyamicomyiza, ndetse ahubwo tuzi ko bashobora kuba ari n’abicanyi kabuhariwe! Bariya 8, rero nibo bamufasha gushyira ku ngoyi abandi bantu nka 80, bikundira iraha no gutunga ibyamirenge, ubundi bakiyemeza kugaraguza abaturage agati no kubica urubozo nk’uko Umutware mukuru abyifuza. Abo 80 nabo barakugendera bagaterera abandi 800 ku kiziriko, bakabuvumvisha ko bagomba gukorera Icyama byanze bikunze. Abo 800 iyo bamanutse nabo baragenda bakaboha abandi ibihumbi 8 (Inzego z’ibanze !); abo nabo bakakugendera bakifatira miliyoni umunani, ntizishobora kwinyagambura!

Wajya kureba ugasanga igitugu cya Paul Kagame kirangeraho jye w’umuturage rwimbyi, kikansanga aho nituriye mu ishyamba, kandi uwo Paul Kagame ntaramuca n’iryera ! Igitangaje ni uko iyo mfunguye amaso, nsanga no mu muryango wanjye bwite harimo bene abo abantu bakorera “Umulyango”(w’Abanyarwanda!!!!!), bampoza ku nkeke ko ngomba kuyoboka uwo munyagitugu ubeshejweho no kuncuza utwo nkoreye niyushye akuya, akazashirwa ari uko anyambuye ubuzima !

IBANGA RYA 1: Umunani ujya inama uruta ijana rirasana

Ibanga rya mbere dukwiye kumva ni irihe ? Ni uko ubutegetsi bw’igitugu buba rwose bwubakiye kuri kariya gatsiko k’abantu 6 cg 8 banywanye, batagambanirana. Baramutse basubiranyemo, iby’ingoma y’igitugu byaba birangiye.

IBANGA RYA 2: Agatsiko gahabwa ingufu n’uko abaturage bakumvira

Ibanga rya kabiri ni uko ingoma y’igitugu nta zindi ngufu igira uretse izo ihabwa n’abaturage bayumvira. Umunsi umwe, abaturage bagize bati “ntitugishaka kukumvira”, agatsiko kakwira imishwaro, abaturage bakibohoza !

None se kuki abaturage bamaze kubona ko bakandamijwe batinyagambura ngo birukane ingoma y’igitugu ?

Burya rero ntawavukiye kuba umucakara ubuzima bwe bwose ! Niba abaturage bari ku ngoyi nk’abo mu Rwanda muri iki gihe badahaguruka ngo bahangane n’ingoma y’umunyagitugu Paul Kagame, ni uko yenda batabifitiye imbaraga zihagije, ziruta iz’agatsiko.

IBANGA RYA 3 : Agatsiko k’abantu umunani karusha imbaraga abantu miliyoni 11 ?

Ibanga rya gatatu rigomba kumvikana aha ni iri : 8>11 000 000 ? Ni ukuvuga ngo “Ese agatsiko k’abantu umunani karusha imbaraga abantu miliyoni 11 ?” Igisubizo ni YEGO.

Kubera iki ? Buriya rero agatsiko k’abantu umunani karusha abaturage miliyoni 11 ingufu kuko ko kaba kashyize hamwe imbaraga zako (équipe ou bande organisée). Iyo kagabye igitero ku baturage, kirinda gutera benshi icyarimwe, ahubwo ingufu z’abantu umunani zigatera umuturage umwe umwe. Ku mpamvu y’uko ziriya miliyoni 11 nta bumwe zifitanye (11.000. 0000=1+1+1+1+1+1+1…. ; masse non organisée), ingufu zabo ziba zitatanye ntizibashe gukanga kariya gatsiko no kugashyigura mu birindiro byako!

Uwabyumva neza ni Umunyarwanda waba warigeze kugira akaga ko kubona abasoda nka 6 ba FPR bazindutse iwe n’imbunda zabo, mu cya kare nko mu masaa kumi za mu gitondo, bakagukinguza bagutuka ngo “kingura iki gihugu cyawe cy’inzu wa mujinga we”! Abana bagakangukira hejuru umutima udiha, nawe ugakingura urugi uhinda imishyitsi ! Mbega ukuntu wumva uri wenyine kuri iyi si, ukabone neza ko ubuzima bwawe buri mu biganza by’abo bicanyi, ko bashobora kugukoresha icyo bashatse kandi isi igakomeza ikazenguruka, ntihagire ubaza ibyawe! Ibyo kandi biba ku Banyarwanda batagira ingano, buri munsi, buri kwezi, buri mwaka….

Nyamara twese tuzi neza ko atariko igihugu cyakagombye kuyoborwa, hari ukundi byagenda.

Ubutaha tuzarebera hamwe ikibura ngo abantu bagere ku bumwe bwabafasha guhangana na Paul Kagame n’agatsiko ke.

Biracyaza…

By Komisiyo y'Ubukangurambaga

ISHYAKA ISHEMA.

 
 
 

Comentarios


RSS Feed
Donate with PayPal

VM

  • Facebook Social Icon
  • Twitter Social Icon
  • Google+ Social Icon
  • YouTube Social  Icon
  • Pinterest Social Icon
  • Instagram Social Icon
bottom of page