top of page

Ari Louise Mushikiwabo na François Hollande ni nde utazi ko isi igeze mu 2014 ?


hollandus.jpg

Ni nde washutse Mushikiwabo ko ubushizibwisoni aribwo butanga kubahwa mu ruhando rw'amahanga ?

Mu nama ya 25 yahuje abategetsi b'ibihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa (Francophonie), taliki ya 29/11/2014 ,iyo nama ikaba yarabereye mu mujyi wa Dakari, mu gihugu cya Senegali, Nyakubahwa François Hollande Perezida w'igihugu cy'Ubufaransa yabwiye abategetsi bari bahateraniye ko ubutumwa nyamukuru yageneye abategetsi ba Afurika ari uko bakwirinda kwihambira ku butegetsi, bakitondera umuco mubi wo guhindagura Itegekonshinga ry'igihugu cyabo hagamijwe gusa guhama ku butegetsi, kubera imidugararo bishobora guteza. Ubwo kandi yahereye aho ashima abaturage bo mu bihugu bya Tuniziya na Burkina Faso kubera ubutwari bagize bwo guhaguruka bakavudukana abaperezida babo bari baragize Repubulika nk'ingoma ya cyami na gihake.

Ubwo butumwa bw’ingirakamaro bwakiriwe nabi cyane na Minisitiri Louise Mushikiwabo kuko nyine yakubise agatima ku manyanga ubutegetsi bwa Paul Kagame buri gukora bushaka guhindura ingingo y’101 y’itegekonshinga ry’u Rwanda kugira ngo abibwira ko aribo bonyine bavukanye imbuto bahame ku ngoma ubuziraherezo. Ubwo uwo mudamu ga yahise yishora mu binyamakuru, maze si ukwikoma Perezida Francois Hollande, akuraho agahu ! Ngo icyo ashinja Perezida w'Ubufaransa ngo ni uko nta burenganzira afite bwo kubwira abategetsi ba Afurika uko bagomba kuyobora ibihugu byabo . Ni aho nyine Louise Mushikiwabo ahera avuga ngo François Hollande ntabwo azi ko isi igeze mu mwaka w'2014 . Aha natwe niho duhera twibaza tuti : Ari Louise Mushikiwabo na François Hollande ni nde utazi ko isi igeze mu 2014 ?

Twe turasanga, muri aba bombi, utazi ko isi igeze mu mwaka w'2014 atari Francois Hollande ahubwo ari Louise Mushikiwabo na FPR akorera, kubera izi mpamvu zikurikira :

1. Uyu mudamu we ahubwo aracyari mu kinyejana cya 16 kuko bigaragara neza ko atazi icyo Rapubulika aricyo n'uko ikora. Louise Mushikiwabo aracyishuka ko abategetsi bakoresha igitugu n’iterabwoba nk’ab’i Kigali bashobora kwihererana abaturage bakabica urubozo uko bishakiye , ntihagire ugira icyo abivugaho.

2.Louise Mushikiwabo ntabwo aramenya ko u Rwanda rutakiri akarwa kazimiriye mu nyanja gashobora kwikorera amarorerwa yose kishakiye, isi yicecekeye . N’iyo kandi yaceceka imyaka 25 igashira, ntishobora guceceka ubuziraherezo, Madamu ibyo ukwiye kubimenya !

download.jpg

3.Louise Mushikiwabo ntabwo azi icyo « mondialisation » cyangwa « globalisation » bivuga : Ntabwo rwose azi ko isi yabaye nk’umudugudu, ko ibibaye mu gihugu kimwe bigira ingaruka ku bindi bihugu byinshi. Iyo wirukankanye abantu mu Rwanda, bahungira mu Bufaransa kandi bakajyana n’ibibazo byabo byose !!

4. Louise Mushikiwabo akwiye kwigishwa ko muri iki gihe abaturage b'ibihugu byose(n’u Rwanda rurimo) basigaye bafite uburenganzira burenze kure imbibi z'igihugu cyabo ku buryo bushobora kurengerwa n'umuryango mpuzamahanga, mu gihe abategetsi babo baba bananiwe cyangwa bakihindura ba Rubebe nk'ab'iwacu .

5. Louise Mushikiwabo aribwira ko isi irangirira mu Rwanda, ko ingoma y'igitugu iri mu Rwanda igomba guhabwa agaciro n'amahanga yose ! Koko burya nta nkumi yigaya ubwiza . Leta ya FPR yari ikwiye guhindura ingiro ikareka akarengane gakabije igirira rubanda cyangwa se nibura abategetsi bayivugira nka Mushikiwabo bakajya bagira ubupfura bakicecekera mu manama mpuzamahanga, ntibirirwe biha amanyo y’abasetsi ngo bateye imbere mu miyoborere myiza no mu guteza u Rwanda imbere muri demokarasi !!!!!

6.Louise Mushikiwabo n'ubutegetsi akorera bameze nk'umwana muto ugera imbere y'igisimba kimuteye ubwoba(danger) akipfuka mu maso yibwirako ubwo ataruzi icyo gisimba ubwo nacyo kitamubona : Nk'uko Abaturage ba Tuniziya na Burkina Faso bahagurutse bagaharanira uburenganzira bwabo ndetse bakirukana abaperezida bari barigize Intarebatinya, n'Abanyarwanda niko benda kubigenza mu minsi mike iri imbere aha . François Hollande arabicira ijisho ba Mushikiwabo ntibasobanukirwe , mbese bya bindi by'ucira injiji amarenga umara amanonko!

7. Nta cyaha François Hollande yakoze mu kuburira abategetsi b'igitugu b'Afurika, icyo yakoze ni ukubibutsa uko Repubulika ishingiye ku mahame ya demokarasi ikora . Kandi nta wahakana ko Francois Hollande yaba arusha Louise Mushikiwabo ubunararibonye mu byerekeye demokarasi .

8. Ninde wabeshye Louise Mushikiwabo ko ubushizibwisoni n'ukwirarira (kurarira amahuri!) ari ryo shingiro ryo kubahwa mu ruhando rw'amahanga ? Kera u Rwanda rwagiraga umuco, umuntu akamenya kutaryamira ijambo, mbese akaba umutaripfana, ariko ntibimubuze no kubaha abandi, abato n'abakuru, by'umwihariko abafite icyo bakurusha. Aho Mushikiwabo si we abakurambere bavugiyeho ngo « Utazi ikimuhatse areba…”? Ko mbona FPR yubakiye kuri ba Mpatsibihugu aho kubihenuraho ntibigiye kugira ingaruka bidatinze ? Hubahwa uwubaha abandi. Perezida Kagame akwiye gucyamura Minisitiri we , Mushikiwabo, imyitwarire ye idahwitse ikomeje kugayisha u Rwanda n'Abanyarwanda.

9. Nyakubahwa François Hollande ayoboye Ubufaransa ari nacyo gihugu nyir'ururimi rw'Igifaransa . Afite uburenganzira bwo guha ubutumwa abibumbiye muri Francophonie bitabiriye kumwumva . Ese ubundi ko mperuka u Rwanda rwaraciye Igifaransa (ikimenyetso cyo kureba bugufi no guhubuka bimwe bidatinda gukora kuri nyirabyo!) ubundi Mushikiwabo yajyaga muri iyo nama agiye gukora iki ? Aho ntazasiga umugani agatuma bavugira ku bategetsi b'u Rwanda ngo "Icy'imbwa yanze umanika aho ireba" ?

Umwanzuro

Ntawe utanga icyo adafite ! Francois Hollande aravuga demokarasi kuko ariyo igihugu cye cyubakiyeho kandi ikaba iriyo yatumye gitera imbere kugeza ubwo kibarirwa mu bihugu by’ibihangange byo ku isi . Aho kwikoma Perezida w'Ubufaransa no kwivanga mu mushinga utari uwawe , ubutaha wowe Louise Mushikiwabo nukoresha inama y'ibihugu bikoresha ururimi rw'Ikinyarwanda, nawe uzabwire abategetsi babyo ubutumwa ushaka, unabashishikarize gukoresha igitugu n'iterabwoba nk'uko bikorwa mu Rwanda muri iki gihe!

Gusa icyo wowe Mushikiwabo ugomba kwinjiza mu mutwe wawe ni uko abenegihugu b'u Rwanda atari “ akarima” ka Mushikiwabo n'Ishyaka rukumbi rya FPR ukorera.

Kuri twe , ubutumwa bwa Francois Hollande bufite agaciro gakomeye kandi turasaba rubanda kububonamo ikimenyetso gikomeye cy'ibihe: Umuryango mpuzamahanga ushyigikiye byimazeyo abaturage bahaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo, byaba ngombwa bakavudukana abategetsi bigize akaraha kajyahe. Muri iki gihe, gukuraho Perezida udakorera inyungu z'abaturage na Leta ye ntibigisaba kudeta isesa amaraso cyangwa intambara zirimbura imbaga . Guhaguruka kwa rubanda, bakanga kongera kumvira ubutegetsi bubahonyora(desobeissance civile), bakigaragambya kugeza buhirimye (Revolisiyo idasesa amaraso) niyo nzira y'ubusamo kandi ijyanye na kamere y' ”ubutegetsi buturuka kuri rubanda kandi bugomba gukorera rubanda”(Itegekonshinga ryo mu 2003, art 2.)

Kuko turambiwe kuba inkomamashyi n’abagereerwa mu gihugu cyacu, igihe kiraje ngo rubanda iryooze Mushikiwabo n’abo bafatanyije imyifatire yabo igayitse yo kwiheshereza agaciro mu bikorwa by’urugomo byakagombye kubatera isoni bakorera rubanda.

Francois Hollande arababurira aho kumwumva mukamutuka…..Umwana murizi agera aho akabura uwamukura urutozi !

Padiri Thomas Nahimana.

Umukandida w'Ishema Party mu matora yo mu 2017.

 
 
 

Comments


RSS Feed
Donate with PayPal

VM

  • Facebook Social Icon
  • Twitter Social Icon
  • Google+ Social Icon
  • YouTube Social  Icon
  • Pinterest Social Icon
  • Instagram Social Icon
bottom of page