top of page

REVOLUTION YO KWAMAGANA ABANYAGITUGU MURI AFURIKA IKOMEREJE MURI TOGO.


download (1).jpg

Uyumunsi nibwo abaturage ibihumbi b'igihugu cya Togo biyemeje kujya mu muhanda mu rwego rwo kwamagana Perezida Faure Gnassingbé uri kubutegetsi, akaba nyamara yarafashe ubutegetsi asimbye ise umubyara Gnassingbé Eyadéma, bombi bakababa bategetsi icyo gihugu imyaka irenga 50 nta wundi ukoramo.

Intego y'abaturage rero ikaba kwari ukwigerera ku nteko nshingamategeko. Nubwo rero abaturage baminjiriwemo ibyuka bihumanya ariko ntibatuje imyigaragambyo bemeje ko bagomba kuyikomeza kugeza Togo Perezida Faure Gnassingmbé atanze ubutegetsi, Rubanda ikihitiramo umutegetsi ubakwiye mumatora yegereje vuba aha mumwaka utaha wa 2015.

Abaturage biyemeje no gutwika amapine y'imodoka,ndetse bafunga n'imihanda kugeza ubwo abashinzwe umutekano babonye ko bitoroshye babafungira inzira iberekeza ku ntekonshingamategeko ubundi bikomereza imyigaragambyo.

Abaturage rero n'abayobozi b'amashyaka atavuga rumwe, barasaba ko bifuza ko impinduka zakwiye kuba zinyuze mumahoro n'ibiganiro. Ibyo rero murunva ko ntahandi biganisha uretse Revolution ya Rubanda nkuko byagenze mu gihugu cya Burkina Faso.

Ibikandi biragagaragarira buri wese ko ari igihe gishya Afurika igezemo. Tugeze muri "New Age of Africa". Biragaragara ko Afurika irambiwe abanyagitugu. Irambiwe abagundira ubutegetsi. Afurika irambiwe amatora afifitse.

iki rwose ni igihe Abanyafurka (Rubanda & n'abayobozi) dukwiye gushyira ubwenge kugihe maze twubake Afurika aho kuyisenya. Iki nicyo gihe.

By Venant Magazine VM


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page