top of page

AUSTRALIA: Abanyarwanda ba Perth bashinze IKIPE ISHEMA.


TWAKIRANYE UBWUZU ABATARIPFANA BASHYA

Emmanuel.jpg

Emmanuel Mugenzi, Umuyobozi w'Ikipe Ishema ya Perth.

Nyuma y'ibiganiro bamaze igihe bagirana n'ubuyobozi bw'Ishyaka Ishema ry'u Rwanda na nyuma yo gusurwa n'Umukandida w'Ishyaka Ishema ariwe Padiri Thomas Nahimana, kuva taliki ya 12 kugera ku ya 14 Ugushyingo 2014, bakungurana ibitekerezo mu buryo burambuye kandi bushimishije, Abanyarwanda batuye umujyi wa PERTH biyemeje gutera intambwe nziza yo gushinga Ikipe Ishema.

Iyo Kipe izabafasha kwisuganya no gukomeza ibiganiro hagati yabo. Uko kwisuganya kuzabafasha kwihugura mu byapolitiki, gutanga umuganda wabo muri Opozisiyo, babanje guhangana n'ikibazo cy'urwikekwe rukunze kuranga Abanyarwanda biturutse ahanini ku mpuha n'amacakubiri bikururwa n'Intore za FPR wagira ngo nta bundi butumwa zahawe uretse gutanya Abanyarwanda.

Ubuyobozi bw'ISHEMA PARTY bwakiranye ubwuzu ukwiyemeza kw'aba Bataripfana bashya barangajwe imbere n'umuyobozi bihitiyemo ariwe Bwana Emmanuel MUGENZI.

Nyakubahwa Emmanuel Mugenzi afite imyaka 35, yavukiye ahahoze hitwa i KIBUNGO, arahakurira , arahiga. Amaze imyaka ine abarizwa mu gihugu cya Australiya . Ni umugabo wubatse afite umugore n'abana babiri. Yakunze Ishyaka Ishema kuva ryashingwa kandi ahita amenyesha abayobozi baryo ko yibona muri gahunda zaryo zigamije kurwanya akarengane no guteza imbere igihugu cyacu.

Emmanuel Mugenzi azwiho kuba umunyarwanda udakorera kuri "Baranyica "cyangwa "Baranvuga ngo iki". Yemerwa nk'umuntu wasezereye ubugwari, akaba arangwa n'ubutwari , kuvugisha ukuri, mbese ni Umutaripfana nyawe. Azwiho kandi kuba ari wa muntu ukunda Abanyarwanda bose atavanguye, akabisanzuraho kandi agahora azi amakuru ya buri wese, akishimana n'abari mu minsi mikuru, agatabara abari mu byago. Kubera uwo mwihariko wo kumenya amakuru y'imvaho kuri buri wese, byatumye abo babana bamuhaye akazina ka PANTAGONE!

Emmanuel Mugenzi n'abagize Ikipe yawe , murakaza neza murisanga mu Ishyaka Ishema. Ntidushidikanya , uruhare rwanyu muri uru rugamba rwo gusezerera ingoma y'igitugu n'iterabwoba rya FPR, ruzanyura benshi.

N.B: Ushaka kuvugana na Emmanuel Mugenzi yamuhamagara kuri phone ye igendanwa : +61432547257.

Bikorewe i Paris, taliki ya 18/11/2014

Mu izina ry'Ishyaka Ishema ry'u Rwanda,

Chaste Gahunde,

Umunyamabanga Nshingwabikorwa


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page