top of page

Ntacyo u Bwongereza buteganya gukora kuri BBC.


Nkuko byemezwa n' Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, yatangaje ko Guverinoma ahagarariye yumva neza uko filimi yakozwe na BBC yisswe “Rwanda: The Untold Story” ariko ntacyo leta yakora kuri BBC nk’urwego rwigenga.

Nyuma y’ibiganiro yagiranye na Minitiri w’intebe kuri uyu wa Gatatu, Ambasaderi Gelling yabwiye itangazamakuru ko ntacyo Leta y’u Bwongereza iri gukora kuko BBC ari igitangazamakuru gifite ubwisanzure.

Yagize ati“Nta kintu cy’umwihariko turi gukora kuri ibyo, kuko nk’uko mubizi BBC ni ikigo cyigenga, ariko navuganye na Minisitiri w’Intebe n’abandi ko numva neza ko iriya filimi iheruka kwerekanwa mu minsi ishize mu Bwongereza yakomerekeje ikanaba igitutsi kuri bamwe mu Banyarwanda hano mu Rwanda, ariko nanamubwiye ko Guverinoma y’u Bwongereza idashobora kugenzura ibyo BBC idakwiye gutambutsa, rwose mu by’ukuri ntacyo twabikoraho.”

Ku cyemezo cy’ifungwa ry’agateganyo rya BBC Gahuzamiryango, Ambasaderi Gelling yavuze ko yizeye ko mu mwanzuro uzatangwa n’abari kwiga kuri icyo kibazo, uzatuma yongera gufungurwa harengerwa amahame y’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Yagize ati “Dutekereza ko itangazamakuru ryigenga ari ngombwa, yego numva neza igikomere byateje ariko navuze ko twizeye ko BBC ishami ry’Ikinyarwanda rizongera rikavuga na none kuko abaturage ni ngombwa ko bagira amahirwe yo kumva inkuru zinyuranye.”

Ubwo RURA yafataga icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo BBC Gahuzamiryango, kuwa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira, Fred Muvunyi, Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, yavuze ko iki “kitari icyemezo gikwiye” agendeye ku mahame yo kwisanzura kw’itangazamakuru.

Ambasaderi w’u Bwongereza agaragaje ko yifuza ko BBC Gahuzamiryango yazakomeza gukora nyuma y’aho Ambasaderi wa USA mu Rwanda yanenze ifungwa ryayo BBC ubwo aheruka gusura RMC.

Hagati aho, inzego zitandukanye zikomeje ingendo zamagana filimi ya BBC, uwayikoze, na BBC ubwayo ziyigaragariza ko yapfobeje Jenoside yakorewe Batutsi.

Iyi ni inkuru dukesha igihe.com

No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page